Ingendo ndende zituma abafite ubwandu bahagarika imiti

Abashinzwe ubuzima mu Karere ka Nyagatare bahangayikishijwe na bamwe mu babyeyi bafata imiti igabanya ubukana bayihagarika kubera ingendo ndende.

Imiti igabanya ubukana bwa Sida ku bafite virusi itera Sida ifatirwa mu bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro gusa, nk’uko bitangazwa n’umukozi w’karere ushinzwe ubuzima, Rutikanga Alex.

Abafite ubuzima mu nshingano bahangayikishijwe n'abahagarika imiti.
Abafite ubuzima mu nshingano bahangayikishijwe n’abahagarika imiti.

Agira ati “Hari ababyeyi bakora urugendo rwa kilometero 40 kugera ku kigo nderabuzima. Urumva baza rimwe ntibongera kubera urugendo kandi uko inda ikura ari nako intege ziba nkeya.”

Kimwe na bagenzi be, babigaragarije abagize bamwe mu bagize inteko inshinga amategeko imitwe yombi mu nama yabahuje tariki 11 Werurwe 2015.

Yemeza ko ibi bishobora gutuma rimwe na rimwe umubyeyi yanduza umwana atwite kandi bitakabaye ngombwa. Akifuza ko abadepite babakorera ubuvuzigi ababyeyi bafata imiti igabanya ubukanya batuye kure y’ibigo by’ubuvuzi bakayegerezwa.

Abagize inteko bari Nyagatare.
Abagize inteko bari Nyagatare.

Depite Mutesi Anita avuga ko iki kibazo giteye inkeke mu gihe hifuzwa ko nta mwana wongera kwanduza n’umubyeyi mu gihe amutwite. Avuga ko bagiye gukora ubuvugizi no kuganira n’inzego bireba imiti igabanya ubukana ihabwe abajyana b’ubuzima ku midugudu byorohereze abayikenera.

Ati “Hari abajyanama b’ubuzima babegereye, icyo twashishikariza abayobozi natwe ubwacu ni uko abajyanama babafasha kubona iyo miti hadakozwe urugendo rujya ku bigo by’ubuvuzi bibari kure.”

Mu kurinda umwana virusi itera Minisiteri y’Ubuzima ngo yashyizeho ingamba zirimo gutangiza imiti umubyeyi usanganywe ubwandu mu gihe aje kwipimisha inda.

Ikindi ngo ni akomeza gukurikiranwa kugeza abyaye, kandi akabyazwa mu buryo bwihariye kugira ngo umwana atandura avuka.

Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe inzitizi abafite virusi itera sida bahura nazo n’uko bakurikiranwa. Kwari no kurebera hamwe uruhare rw’inzego z’ubuzima mu guca burundu no kurinda umwana virusi itera sida mbere na nyuma y’uko avuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka