Abanyeshuri ba G.S Nyagatare baravugwaho ubusinzi

Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare ruhereree mu Karere ka Nyagatare, buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubusinzi kigaragara mu banyeshuri bahiga.

Asiimwe James, umuyobozi w’iri shuri, avuga ko impamvu ya mbere ibitera ari uko iki kigo nta ruzitiro gifite, bityo imiterere yacyo ntitume abana biga neza.

Batekereza ko gufatira ifunguro ku ishuri bizagabanya ingeso mbi mu banyeshuri.
Batekereza ko gufatira ifunguro ku ishuri bizagabanya ingeso mbi mu banyeshuri.

Ati “Kubera ko nta ruzitiro ikigo gifite, mu masaha y’ikiruhuko gito, bamwe mu bana basohoka hanze ndetse bamwe tukabafata banyoye inzoga. Ntituzi aho bazikura niba ari mu ngo cyangwa mu maduka atwegereye.”

Rose Rwabuhihi, ushinzwe ihame ry’uburinganire mu Kigo gishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO), avuga ko asanga umuti ari uko abana bose bafatira ifunguro mu kigo kuko gusohoka kenshi na byo bitera abana ibishuko.

Ati “Abana bamwe barasohoka ntibagere iwabo ahubwo bakagurirwa Fanta, ibisuguti n’ibindi; n’abantu bo hanze. Gufatira ifunguro ku ishuri byagabanya ibi bibazo kuko ibintu bahabwa bituma bamwe bahohoterwa.”

Asiimwe James uyobora G.S Nyagatare.
Asiimwe James uyobora G.S Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Musabyemariya Domitille, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi, bibutswe inshingano zo kurera.

Ati “Turakaza umugoroba w’ababyeyi, bibutswe inshingano zo kurera kuko umwana warezwe nabi yiga nabi. Umubyeyi akwiye guha umwana we uburere bwiza akanamukurikirana mu gihe akiri muto, nubundi igiti kigororwa kikiri gito.”

Icyo kibazo ni cyo cyari kibanzweho mu nama yahuje abayobozi b’amashuri, ubuyobozi bwite bwa Leta, inzego z’umutekano na GMO, kuwa kabiri tariki 1 Werurwe 2016.

Iyi inama yari igamije kurebera hamwe uko hakurwaho inzitizi zatuma umwana yiga nabi no kumurinda ihohoterwa. Ikindi cyagarutsweho n’ubuyobozi bw’iri shuri ni umubare w’abana barenga 85 baba bigira mu cyumba cy’ishuri kimwe mu cyiciro cy’ayisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri rwose hakenew kuzitirwa
Kugirango hagabanywe imico mibi thanks

Ntivuguruzwapascal yanditse ku itariki ya: 27-03-2024  →  Musubize

muzitire ikigo maze muhangane nabanyeshuri batumva

SHEMA PATRICK yanditse ku itariki ya: 1-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka