Abagize AERG barizeza igihugu kuzagikorera batikoresheje

Abagize Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare; barizeza ko ibyo batangwaho kugira ngo bige banabeho neza, bazabyitura gukorera igihugu.

Byagarutsweho ku wa 8 Mata 2016 mu biganiro byo kwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muhire Fidel ukuriye AERG muri UR - Nyagatare.
Muhire Fidel ukuriye AERG muri UR - Nyagatare.

Umuhuzabikorwa wa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, Muhire Fidel, avuga ko nubwo nta miryango bakigira, babayeho neza kandi bafite ihumure.

Uko kubaho neza, bakiga, bakagenda bumva bemye; ngo babiterwa n’uko bafite umubyeyi ukomeye ari we “Igihugu”.

Muhire ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabakuye mu menyo y’abicanyi yarangiza akabarera, akabigisha; akabakorera n’ibindi byiza byagakozwe n’ababyeyi babo batakigira.

Ati “Imbaraga abayobozi b’iki gihugu badutanzeho, tuzazitura kugikorera kuko dufite imbaraga. Ntitwatatira ibyiza igihugu kidukorera. Urukundo no kubana neza na buri wese ni yo ntego yacu.”

Abantu batandukanye bitabiriye ibiganiro byo kwibuka.
Abantu batandukanye bitabiriye ibiganiro byo kwibuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, avuga ko ibihe byo kwibuka bikwiye kurangwamo ibikorwa byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye abaturage gusura, kwihanganisha, kuremera no gufasha abarokotse jenoside bagahumurizwa.

Yemeza ko jenoside yasize igihugu kitakiriho ariko kubera ubumwe n’urukundo rw’abakibohoye kikaba cyariyubatse.

Yasabye kandi urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside kuko itaracika burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka