Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhenga, SS Muheto Francis, arasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije mu bice by’insinsiro n’iyo nta cyapa cyaba gihari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwahagurukiye abagicururiza mu muhanda mu mujyi w’aka karere, mu gihe bo basanga ari ukurenganywa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwafashe imyanzuro yo gukaza isuku kugira ngo Umujyi wa Muhanga urusheho gusa neza.
Abanyeshuri 28 bigagaga kuri Collège Sainte Marie Reine mu Karere ka Muhanga birukanwe by’agateganyo bazira kwitwara nabi, bashaka gukora imyigaragambyo.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko mu byumweru bibiri iba yacukumuye neza ibibazo byose bigaragara mu ibagiro rya Misizi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko Rwanda Day ifite akamaro kanini cyane kuko ari uburyo bwo kugaragariza icyarimwe ku isi hose isura nziza y’igihugu.
Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr. Vincent Biruta aratangaza ko gukora ugahembwa bivuze kongera umusaruro kuko bitabaye ibyo n’ibyakozwe bishobora gupfa ubusa.
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga baravuga ko bahangayikishijwe no kuba baboneza urubyaro ariko abakobwa babo bakibyarira.
Abacuruzi b’inyama bakorera mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko bahagaritse kubaga kubera ko bazamuriwe imisoro mu buryo butunguranye.
Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD) uratangaza ko abakobwa babarirwa mu 7300 mu Rwanda bafungiye gukuramo inda.
Polisi mu Karere ka Muhanga irasaba abaturage gushira impungenge bagatanga amakuru y’ahakekwa abajura kugirango bafatwe, umutekano urusheho kuba mwiza.
Abagore 64 bo mu karere ka Muhanga bacururizaga mu muhanda bishingiwe n’ikigega cy’iterambere (BDF), bamaze guhabwa inguzanyo yatumye biteza imbere.
Inzego zitandukanye z’abaturage n’abayobozi mu Karere ka Muhanga ziravuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu karere ka Muhanga ryatumye isuku iba nkeya mu bice byose.
Abagabo umunani n’umugore umwe bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Muhanga bakekwaho kwiba ibyuma by’ikoranabuhanga n’byo mu ngo.
Ikigo mbonezamirire ku Bitaro bya Kabgayi kigaragaza ko umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga abana 72 bafite ikibazo cy’Imirire.
Abayobozi b’amatorero n’amadini akorera mu Karere ka Muhanga ngo bahangaykishijwe n’ikibazo cy’umutekano w’abasengera ku Musozi wa Kanyarira na Kizabonwa.
Abana 514 mu bana 24.080 babaruwe mu kwezi kwa Kamena 2015 mu Karere ka Muhanga nibo bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Ikusanyirizo ry’amata rya Nyamabuye ryubatswe mu mwaka wa 2009 ntirikora nezakubera ikibazo cy’abarikoresha bakora n’indi mirimo.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byahagurukiye gukemura ibibazo by’Imiryango 56 yangirijwe imitungo mu gutunganya Umudugudu w’Icyitegererezo wa Nyundo mu Murenge wa Rugendabari.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kanama, mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye hatoraguwe umurambo w’umugabo bakeka ko wishwe n’inzoga.
Inzu y’ubucuruzi y’Uwitwa Ndagijimana Athanase yubakwaga munsi y’isoko rya Muhanga iraguye ikomeretsa umukozi umwe mu bayikoragaho.
Imiryango 102 yo Mirenge ya Shyogwe na Cyeza mu Karere ka Muhanga, ku wa 15 Kanama 2015 yagabiwe inka 51 ziswe iz’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo yikure mu bukene.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’inzego z’umutekano bagiranye inama n’abikorera bo mu Karere ka Muhanga, babasaba kubaha akazi k’inzego z’umutekano.
Sindayigaya Marc bakunze kwita Professeur, umusore w’imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Mapfundo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga avuga ko nubwo yananiwe kurenga umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yiyemeje gukoresha ubwenge afite akavumbura.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baribaza impamvu urugomero rwa Nyabarongo rwuzuye akaba ari bwo ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kirushaho kwiyongera.
Umuryango uharanira gushishikariza abagabo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), ugaragaza ko ubusumbane bw’abagabo n’abagore bwigaragaza buterwa n’uko abantu barezwe mu muco wo kumva ko abagabo aribo bashoboye gusa.
Bamwe mu barezi bisunze Koperative Umwarimu SACCO baravuga ko ibyifuzo byabo byashyizwe mu bikorwa kubera koperative bashyiriweho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko buzajya bushimira imiryango ibanye neza kugira ngo ibere urugero ibana mu makimbirane kandi ibashe kuyigira inama.
Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda washyizwemo ingufu haba ku bahinzi ubwabo no ku bafatanyabikorwa mu buhinzi kugira ngo abakora ababukora bihaze mu biribwa kandi basagurire amasoko.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga, abahagarariye amabanki n’abagize urwego rwa Sosiyete Sivile barasaba ko inginga y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yahinduka bakongera kwitorera Paul Kagame.