Urugomero rucanira ingo 58 rwabahesheje ibihembo
Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr. Vincent Biruta aratangaza ko gukora ugahembwa bivuze kongera umusaruro kuko bitabaye ibyo n’ibyakozwe bishobora gupfa ubusa.
Ashyikiriza Umurenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga igikombe wabonye ku mwanya wa kabiri mu Mirenge 416 mu bikorwa by’indanshyikirwa mu muganda, Minisitiri Biruta yavuze ko isaha igeze yo gukora ahubwo bakazaba aba mbere kandi bakarushaho kongera umusaruro.

Ibihembo bikabakaba miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ni byo byashyikirijwe Umurenge wa Nyabinoni kuri uyu wa 26/Nzeri 2015 arimo sheki ya miliyoni n’ibihumbi 200 yatanzwe na MINALOC, ibihumbi 500 byatanzwe n’INtara na 200 byatanzwe n’Akarere ka Muhanga.
Hari mu gikorwa cy’umuganda cyahuje abaturage bo mu Kagari ka Gashorera mu Murenge wa Kibangu, aho baharuye umuhanda bakanakira igikombe, baheshejwe n’urubyiruko rwo mu Mudugudu wa Mugeni mu Kagari ka Nyarusozi bishyize hamwe bakiyubakira urugomero rw’amashanyarazi rwatanze watt 850 z’amashanyarazi rukaba rucanira abaturage 58.

Minisitiri Biruta wakibashyikirije avuga ko kuba abaturage barabashije kwiyubakira urugomero ari igihe cyo gukomeza imihigo bagakora cyane.
Agira ati "Mwakoze igikorwa cy’indashyikirwa mwebwe ubwanyu, none mubonye n’amafaranga ndatekereza ko mugiye kongera guhiga ibindi bibateza imbere mkanongerera urugomero rwanyu ubushobozi bwo gucanira ingo nyinshi".
Minisitiri Biruta yasezeranyije Abanyakibangu ko ubwo babasha kugira ibyo batekereza bibateza imbere, Leta izaboneraho ibunganira.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko kuba Umurenge wa Kibangu ubaye uwa kabiri mu Mirenge 416 bigaragaza ko basezereye kwitwa ab’inyuma ya Ndiza.

Agira ati "Ndizera ko tutazongera kwitwa ab’inyuma ya Ndiza, twavuye ku mwanya wa 23 umwaka ushize, tugera ku wa 10 biragaragara ko tutatekinitse kuko ibyo twakoze birivugira".
Mu izina ry’abaturage b’Umurenge wa Kibangu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Aimable Ndayisaba, avuga ko bagiye kongera imbaraga mu bikorwa by’indashyikirwa kandi ko kwakira igikombe bivuze kugirirwa icyizere cy’uko byinshi bishoboka.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NI BYIZA ARIKO UWAKOZE INKURU YAGIZE KWITIRANYA UMURENGE WA KIBANGU N’UWA NYABINONI. NI NYABINONI KOKO ARIKO MU NYANDIKO YE AKAVUGA NGO UMURENGE WA KIBANGU( urugero NDAYISABA AIMABLE UMNYAMABANGANSHINGWAKBIKORWA W’UMURENGE WA KIBANGU SIBYO) MUKOSORE PLEASE!
wonderful! izi ndashyikirwa zikwiye ibihembo rwose kandi bakwiye no guhugura abandi kuko byadufasha kwesa imihigo mu duce dudandukanye