Ubuyobozi bwiza ni ubuha serivisi nziza abo bushinzwe - Dr. Doris Uwicyeza
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, avuga ko ubuyobozi bwiza ari ubuha serivisi nziza abo bushinzwe, ari na byo bijyana n’intego u Rwanda rwihaye yo gushyira umuturage ku isonga.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yahuje abanyamuryango ba Lions Club baturutse hirya no hino ku Isi biganjemo abo mu bihugu bya Afurika, mu rwego rwo kurebera hamwe uko ibikorwa by’uyu muryango byibanda ku by’ubugiraneza bihagaze, cyane ko hari n’ibyo ukorera mu Rwanda.
Uyu muryango umaze igihe kitari gito mu Rwanda, ufite ibikorwa birimo iby’ubuzima aho wita ku bana barwaye kanseri n’abarwaye diyabete, uburezi kuko ufite amashuri n’ibindi.
Dr. Uwicyeza avuga ko kuba abantu nk’aba bahuriye hamwe ari urubuga rwiza rwo kuganira ku bibazo bigaragara muri Afurika.
Yagize ati “Kuba abantu basaga 800 baturutse hirya no hino ku Isi bateraniye hano i Kigali, bafite intego imwe y’ubugiraneza, tubibona nk’urubuga rw’ingenzi rwo kuganiriramo ibibazo byugarije Afurika, ndetse bakahabonera n’amahirwe yabafasha mu bikorwa byabo, cyane ko na bo mu nshingano zabo ari ukugera ku baturage benshi baha ubufasha, bityo bakaboneraho kungurana inama ku buryo bwo gutanga serivisi inoze”.
Umwe mu banayamuryango ba Lions Club wo mu Rwanda, Dr Mwunguzi Theonetse, akaba n’umwe mu bayobozi ku rwego rw’Igihugu, avuga ko ibikorwa byawo ahanini bigendera kuri gahunda za Leta, aho bakora imishinga ikagezwa ku buyobozi bw’uyu muryango ku rwego rw’Isi, yahabwa inkunga ikanyuzwa mu mishanga y‘Igihugu, irimo iy’ubuzima, uburezi n’ibindi.
Umuyobozi wa Lions Club ku rwego rw’Isi, A.P. Singh, avuga ko barimo kubaka ibikorwa by’ubuzima i Masaka bizafasha abana barwaye kanseri.
Yagize ati “Abanyamuryango ba Lions mu Rwanda barimo kubaka ahantu abana barwaye kanseri bashobora kuba bari kumwe n’ababyeyi babo. Ibi ni ingenzi cyane kuko mu bihe bikomeye nk’ibi, abana n’ababyeyi babo babasha kugumana kandi umwana agakomeza kwitabwaho. Kuri ubu turimo gukorana n’Ikigo gishinzwe Diyabete mu gutangiza porogaramu itanga amahugurwa ku rubyiruko mu Rwanda, ku bijyanye na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Type 2).”
Akomeza avuga ko kuba barakoreye iyi nama mu Rwanda ari uko ari Igihugu cyiza, gifite imiyoborere myiza n’umutekano uhagije, kandi gifite intego nk’iyabo yo gushyira umuturage ku isonga.
Mu Rwanda haba amatsinda abiri y’abanyamuryango ba Lions Club, rimwe ryitwa Kigali Doyen, ari na ryo rya kera kuko ryavutse ku bw’Umwami Mutara Rudahigwa ndetse anaba umunyanuryango waryo wa mbere, gusa baragenda bashyiraho n’andi, cyane ko A.P. Singh avuga ko kugira amatsinda menshi mu gihugu ari zo mbaraga z’umuryango zituma bagera kuri benshi bakeneye ubufasha.
Ubundi abanyamuryango ba Lions Club bagira imisanzu batanga buri mwaka igahurizwa hamwe, akaba ari ho haturuka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Iyi nama izamara iminsi itatu, yatangiye ku wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, ikaba yitabiriwe n’abasaga 800.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|