Madamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we wa Kenya, Rachael Ruto

Kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we wa Kenya, Rachael Ruto mu Biro by’Umuryango Imbuto Foundation, amugaragariza ibikorwa by’uyu Muryango mu bijyanye n’Ubuzima, Uburezi no guteza imbere ubumenyi.

Bombi basuye kandi irerero ryiswe ’Eza-Urugwiro ECD Centre,’ riherereye muri Perezidansi y’u Rwanda batembera ibice bitandukanye birigize.

Mu butumwa Madamu Rachael Ruto yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko abaturage ba Kenya n’ab’u Rwanda basangiye ubucuti bwimbitse kandi bushingiye ku ndangagaciro rusange z’ubumwe n’ubudaheranwa, n’icyerekezo kigamije kongerera imiryango ubushobozi.

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bagore b’indashyikirwa bashimirwa uruhare rwabo ku bw’ibikorwa bihindura Isi bakora binyuze mu buyobozi bwabo buzira amakemwa ndetse yagiye abihererwa ibihembo bitandukanye.

Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi akaba n’umuvugizi w’abatishoboye, mu nzego zitandukanye mu Rwanda.

By’umwihariko icyo ashimirwa ni umusanzu yatanze kandi akomeje gutanga mu kurwanya indwara z’ibyorezo, kurwanya ubukene, kwimakaza uburezi, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bakiri munsi y’imyaka itanu, kurwanya ihohoterwa rishingiye mu gitsina, no gukumira inda ziterwa abangavu.

Ni we Muyobozi w’Icyubahiro w’Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango SOS Children’s Village, akaba Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club, uharanira kwimakaza imibanire myiza muri sosiyete no gutanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame muri Werurwe uyu mwaka, yahawe igihembo nk’umugore w’indashyikirwa ku Isi, n’Abafasha b’Abambasaderi b’Abanyafurika bakorera muri Brazil ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Mu Ukwakira uyu mwaka kandi nabwo yagenewe ikindi gihembo n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’inzobere bita ku Buzima bw’Abagore (FIGO) kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima bw’abagore n’ubw’umwana w’umukobwa.

Ni igihembo yaherewe mu nama mpuzamahanga ya 25 ya FIGO yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo, cyakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka.

Madamu Jeannette Kagame ashimirwa ko binyuze mu Muryango Imbuto Foundation yashinze, yagize uruhare rukomeye mu guharanira ko abana b’abakobwa bagira uburenganzira mu kwiga nk’ubwa basaza babo ndetse bikajyana no guhemba abakobwa b’indashyikirwa mu bizamini bya Leta ndetse mu myaka irenga 20, abagera ku 8000 bamaze guhembwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka