Umusaza Murihano Faustin utuye mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga avuga ko abana yabyaye ku mugore wa mbere basigaye bamutera hejuru kubera ko yazanye undi mugore.
Cooperative Umwalimu SACCO iratangaza ko igiye gutangiza uburyo bushya bwo guha abanyamuryango bayo inguzanyo biciye mu mishinga yabo bwite bazajya bakora ibyara inyungu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aratangaza ko niba nta gikozwe amazi ya Nyabarongo avanze n’ibitaka byinshi ashobora kugira ingaruka mbi ku rugomero rw’amashanyarazi rumaze kuzura.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije n’Isonga iri ku mwanya wa nyuma ubusa ku busa, mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Sitade ya Muhanga.
Ikigega gishinzwe kwita ku bidukikije mu Rwanda (FONERWA) cyatanze miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ngo azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ahanini kwita ku nkengero z’Umugezi wa Nyabarongo.
Umugabo witwa Nshimiyimana Alphonse utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamo II, mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye yaraye akubiswe ahinduka intere, afatiwe mu ishuri riri muri uwo mudugudu ryitwa Gahogo Adventist Academy arimo kwica inzugi ngo yibe mu bubiko bw’iryo shuri.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka aratangaza ko mu gihe abanyarwanda bakomeza kwiyumvamo amoko y’ubuhutu n’ubututsi badateze gutera imbere, kuko iturufu y’ubwoko ariyo yakomeje kumunga ubunyarwanda no kubwangiza ari nako yangiza ejo heza h’abanyarwanda.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bavuga ko abana babo batiga amashuri y’inshuke kuko nta bushobozi bwo kubarihirira bafite.
Abanyamuryango ba Sendika (syndicat) Ingabo, umuryango w’abahinzi borozi bo mu Ntara y’Amajyepfo, barashinjanya kuba nyirabayazana w’amadeni no kunyereza umutungo byagaragaye, ndetse ngo abaterankunga bawo bakaba barahagaritse ubufasha babageneraga.
Abahinga mu nkengero z’igishanga cya Rugeramigozi barinubira kuba barahatiwe guhinga ibitunguru mu mirima bari basanzwe bahingamo ibigori n’ibishyimbo, bakaba bavuga ko batizeye niba bazabona amasoko y’ibitunguru mu gihe ibigori bari bamaze kumenya kubibyaza umusaruro.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyatwali Alphonse aratangaza ko imikorere mibi kuri bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze idaterwa n’amikoro makeya, n’ubwo hari abayagira urwitwazo bagatanga serivisi mbi ku bo bashinzwe kuyobora.
Minisiteri y’Umutungo Kamere iratangaza ko abaturage bose bibarujeho ubutaka bwa Leta bagiye gukurikiranwa bakabwamburwa, kuko ngo byagaragayeko hari n’abaturage bari baramaze guhabwa ibyangonbwa bya burundu by’ubutaka butari ubwabo basahuye Leta.
Nyuma y’uko Kigali Today itangaje inkuru y’umugabo witwa Uwiragiye Redepta bita Kazindu utuye mu Kagali ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga wagendaga yicaye kubera indwara y’amavunja, ubuyobozi bw’umurenge atuyemo bwaramuvuje ku buryo ubu yatangiye kugendesha amaguru nk’uko yari asanzwe.
Abadepite mu Nteko ishinga amategeko barasaba abayobozi b’imirenge, utugari n’imidugudu mu Karere ka Muhanga kwiminjiramo agafu bagasanga abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe, kuko ngo iyo umuturage atibona mu muyobozi gahunda za Leta zihadindirira.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama Brigadier General Charles Karamba aratangaza ko Akarere ka Muhanga gafite umwihariko gashobora kubyaza ingufu z’amashanyarazi ugereranyije n’utundi turere two mu Ntara y’amajyepfo.
Umubyeyi witwa Nayino Genaroza acumbitse mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, aho yaje gutura ahungutse ava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) agasanga umutungo we yari afite mu mujyi wa Kigali warabohojwe (waratwawe n’abandi bantu ku ngufu) kuva muw’1994.
Muri uyu mwaka ibyumba by’amashuri abanza 34 nibyo bizubakwa mu rwego rwo kuvugurura amashuri ashaje, kimwe no kongera ibyumba aho bitari.
Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse arasaba abiga Filosofiya gukomeza kurangamira icyo bemera ariko bakanibuka ko hari n’ibindi bidatatirwa birimo umutekano w’igihugu, iterambere n’ibindi biteza imbere abanyarwanda.
Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven na bagenzi be batatu, bakurikiranweho icyaha cyo kwica umuryango w’abantu batandatu mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango rwagombaga kuburanishwa kuwa 27/01/2015 rwarasubitswe.
Bamwe mu babyeyi bafite abana batangira umwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bakomeje kwinubira kuba batabona amabaruwa yohereza abana ku ishuri, mu gihe amasomo yatangiye mu gihugu hose kuwa mbere tariki ya 26/01/2015.
Umugabo witwa Uwiragiye Redepta utuye mu Kagari ka Mbale mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga ntakibasha kugenda n’amaguru kubera amavunja, ubu agenda yicaye akuruza ikibuno.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bifite abana biga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9&12YBE) barasaba ko inkunga ya Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) izagenerwa ibi bigo yazita cyane ku bana bava mu miryango ikennye cyane, kuko ariho usanga bamwe mu bana bataritabiriye gahunda yo kugaburirwa ku (…)
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko mu gihe cyose hatabayeho ubufatanye bizagorana kugera ku iterambere na gahunda z’imbaturabukungu, bityo iki kibazo kikazavugutirwa umuti mu itorero ry’abikorera benda kwitabira.
Kaminuza Gatulika Nyafurika zigisha umwuga w’itangazamakuru n’itumanaho zigiye guhugura abakenera amakuru kugira ngo barusheho kuyasobanukirwa.
Ikibazo cy’imbwa zirya abantu cyongeye kuvugwa mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye nyuma y’uko izindi mbwa ziriye abantu mu Murenge wa Shyogwe mu kwezi gushize.
Nyuma y’uko abagize komite ngenzuzi ba Koperative Umwalimu SACCO bagaragajeko bifuza gushyirirwaho amabwiriza yandintse agenga urwego rw’izi Komite n’abakozi b’Umwalimu SACCO, ubu aya mabwiriza azasohoka muri uku kwezi.
Raporo yavuye mu bitaro byo mu karere ka Muhanga mu kwezi kwa 11 igaragaza ko ku barwayi 100 basuzumishije17 bari barwaye malariya . Imirenge ya Cyeza, Rongi na Nyarusange niho malariya yiganje.
Intore z’inkomezabigwi mu Karere ka Muhanga zitangaza ko zihereye ku masomo zahawe mu byumweru bibiri zimaze zitozwa, ngo zigiye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ahanini usanga rwiganjemo n’urwarangije amashuri.
Ikigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu Mujyi wa Muhanga kirashinja ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) gikorera muri iki kigo kutishyurira igihe amafaranga ya serivise baba barakoreye abanyamuryango bacyo.
Ku muganda usoza uwanyuma w’ukwezi umwe mu baturage battari bitabiriye umuganda uzwi ku izina rya sembweni Laurent, yatukanye n’umukuru w’umudugudu bapfa ko amubajije impamvu atitabiriye umuganda.