Mu Rwanda hagiye kwifashishwa imodoka zabugenewe mu gusuzuma ubukomere bw’imihanda yubakwa

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko Minisiteri ayoboye ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), bagiye gukora igenzura ryimbitse mu ikorwa ry’imihanda kugira ngo itazongera kujya isenyuka itarambye, hifashishijwe imodoka zabugenewe.

Minisitiri Gasore ubwo yari mu Nteko
Minisitiri Gasore ubwo yari mu Nteko

Minisitiri Dr Gasore yabitangarije mu biganiro yagiranye n’Abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025, ku myanzuro y’Inteko Rusanye y’Umutwe w’Abadepite yo ku wa 28 Gicurasi 2024 itarashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.

Iyo myanzuro yasabaga ko iyi Minisiteri yakwita ku ikorwa ry’imihanda, kuko byagaragaye ko iyo imuritswe yarangiye, usanga ihise igira ibibazo bitandukanye byo gusenyuka itamaze igihe kirekire.

Raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko imihanda 30 yafashweho urugero, 10 yose ingana na 33% by’iyakozwe itari yujuje ibipimo by’ubukomere.

Imwe muri iyo mihanda yangiritse kandi itamaze igihe yubatswe, harimo uwa Ngoma-Ramiro n’uwa Pindura-Bweyeye ndetse na Huye-Kitabi, yose ikaba yaragize ibibazo nyuma y’igihe gito yubatswe.

Depite Kalinijabo Barthelemy yabajije impamvu iyo mihanda imurikwa hatabanje kugenzurwa ko yujuje ibisabwa, kugira ngo ibe yatangira gukoreshwa.

Ati “Kuki mutabanza gupima neza mukamenya niba wa muhanda wubatswe uzaramba cyangwa se mukareba niba harakozwe inyigo yuzuye, ndetse hakabanza hagasuzumwa niba ubutaka bugiye kubakwaho uwo muhanda bukomeye koko, ku buryo budateza igihombo Leta”.

Abadepite basabye ko imihanda yagenzurwa mbere y'uko ikoreshwa
Abadepite basabye ko imihanda yagenzurwa mbere y’uko ikoreshwa

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), Imena Munyampenda, yabwiye Abadepite ko imwe mu mpamvu zituma imihanda isenyuka bituruka no ku miterere y’ahantu, ndetse bikaba byanaterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Yerekanye uburyo inkangu n’imyuzure bishobora kwangiza umuhanda nubwo waba wubatswe habanje gupimwa ibikoresho byose, ndetse n’ibikoresho byawubatse byujuje ubuziranenge.

Minisitiri Dr Gasore yabwiye Abadepite bagize iyi Komisiyo ko Leta igiye kujya ipima umuhanda mbere y’uko ukoreshwa.

Ati “Ubusanzwe uko byakorwaga kugira ngo turebe niba umuhanda wujuje ibisabwa kugira ngo ukoreshwe, twabanzaga gucukuraho akantu gato tukakajyana muri Laboratwari, kandi ugasanga hamwe ucukuye uba usa n’uhangije, ikindi biratinda kuzabona ibisubizo”.

Yunzemo ko uburyo bwakoreshwaga mu gupima umuhanda bwafataga igihe kirekire, kuko byasabaga kugenda bapima hato hato kuko batari gucukura umuhanda wose.

Ati “Ubu u Rwanda rwatumije imodoka izajya ipima umuhanda ikoresheje uburyo bwo kuwunyuraho hejuru utarashyirwaho ya Kaburimbo ya nyuma, ya modoka ikabikora idashenye wa muhanda, ikamenya niba wujuje ibisabwa ugatanga amakuru ako kanya, kugira ngo niba hari ibikosorwa bikosorwe utaratangira gukoreshwa”.

Ikindi iyo modoka izareba ni ukuba uwo muhanda ufite ubukomere buri ku kigero cyaho wubatse, ndetse igahita itanga amakuru ako kanya, ikanabasha kwerekana ahari ikibazo.

Ati “Iyo modoka yitwa ‘Multifunctional vehicle’, izajya inyura mu muhanda ireba ubuziranenge bwawo mbere y’uko ushyirwamo kaburimbo ya nyuma na mbere y’uko ukoreshwa, ndetse izajya iduha amakuru y’uko uwo muhanda ukeneye gusanwa mbere yuko wangirika. Indi ni yitwa ‘Falling Weiht Deflectometer’ (FWD), yo izajya yifashishwa mu kumenya amakosa yakozwe uwo muhanda wubakwa kugira ngo akosorwe mbere yo kuwukoresha”.

Izi modoka zizifashishwa mu gupima umuhanda zizatanga igisubizo kirambye ku mihanda yasenyukaga itamaze igihe kirekire yubatswe, bigatuma Leta igwa mu gihombo cyo gusana ibyangiritse.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka