Muhanga: Abisunze Umwarimu SACCO bafite icyizere cyo kugera ku ntera ishimishije

Bamwe mu barezi bisunze Koperative Umwarimu SACCO baravuga ko ibyifuzo byabo byashyizwe mu bikorwa kubera koperative bashyiriweho.

Bimwe mu byo abarimu bamaze kwigezaho harimo kuzamura ubumenyi aho ubusanzwe byari bimenyerewe ko umwarimu agomba kuba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye gusa, ariko nyuma y’aho Umwarimu SACCO ishyiriweho bamwe mu barium babashije kwiga amashuri makuru na za kaminuza.

Abarezi bavuga ko umushahara wabo muto usigaye wunganirwa n'inguzanyo mu matsinda ishobora gutuma bagurizwa amafaranga agera kuri miliyoni 200.
Abarezi bavuga ko umushahara wabo muto usigaye wunganirwa n’inguzanyo mu matsinda ishobora gutuma bagurizwa amafaranga agera kuri miliyoni 200.

Bamwe mu barezi kandi bavuga ko babashije kwikenura no kwihangira imirimo yatumye bava kuri wa mushahara mukeya bakabasha guhindura ubuzima bwabo, kandi bakaba bafite icyizere cy’uko n’ibindi bazabigeraho.

Bahati Augustin, ushinzwe akanama ngenzuzi k’Umwarimu SACCO mu Karere ka Rubavu akaba akora ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwabizige, avuga ko kwiteza imbere bwa mbere byashingira ku nguzanyo y’imishinga ibyazwa inyungu.

Kuri Bahati, we yahisemo kuminuza mu mashuri makuru kuko ubu amaze kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza aho arangije kubera inguzanyo ntoya yagiye afata akazishora mu buhinzi nyuma akajya abasha kwiyishyurira amashuri.

Bahati avuga ko amaze kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza kubera inguzanyo yatse mu Mwarimu Sacco agashora mu mishinga yamurihiye amashuri.
Bahati avuga ko amaze kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza kubera inguzanyo yatse mu Mwarimu Sacco agashora mu mishinga yamurihiye amashuri.

Bahati avuga ko buri wese yagera ku byo amaze kugeraho kuko byose biterwa n’umushinga umuntu yashyize imbere. Agira ati “Ayo nashoye ku ishuri no mu buhinzi agera kuri miliyoni eshatu n’igice, ariko nanaguze ikibanza mu Mujyi wa Gisenyi kandi nubaka inzu yanjye, byose rero birashoboka”.

Nyirahakizimana Venantie, wigisha mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, avuga ko ibyo Umwarimu SACCO yabakoreye ari byinshi kuko ni na bo bonyine mu bakozi bifitiye banki, bikaba byaratumye ubuzima bwe buhinduka bwiza agereranyije na mbere itaraza.

Nyirahakizimana avuga ko ubu amaze kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza, kandi yizeye kuzakomeza. Agira ati “Nize mu Bugande iyo umwarimu sacoo itahaba na n’ubu mba ngfite A2, ariko mfite icyizere cy’uko nzarangiza n’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza”.

Kimwe na Bahati, Nyirahakizimana avuga ko ku nguzanyo ku mushahara yatse ubugira kabiri yazishyuye neza akagirirwa icyizere cyo kugurizwa inguzanyo isanzwe ari na yo yatumye abasha kwiga no kwigurira inka y’inzungu, akaba asaba na bagenzi be kuba inyangamugayo kandi bagashishikarira kwiteza imbere nta buriganya.

Nyirahakizimana na we arangije icyiciro cya mbere cya mbere cya kaminuza kubera umwarimu sacco yamugurije akishyura neza kandi akaba yaraniguriye inka y'inzungu.
Nyirahakizimana na we arangije icyiciro cya mbere cya mbere cya kaminuza kubera umwarimu sacco yamugurije akishyura neza kandi akaba yaraniguriye inka y’inzungu.

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere koperative Umwarimu SACCO, Leta ibatera inkunga isaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka aherwaho yunganira imisanzu y’abarimu kubasha kubona inguzanyo yishyurwa ku rwunguko rwa 11% mu gihe mu bindi bigo by’Imari baka ari hejuru ya 17%.

Imishinga y’abarimu bishyize hamwe ikaba ari yo igezweho mu gutanga inguzanyo kugira ngo bahabwe amafaranga menshi y’inguzanyo kubera ko iyo ari umwarimu umwe atabona amafaranga menshi kubera kubura ingwate ihagije ijyanye n’umushahara ahembwa.

Kugira ngo abashaka kwambura za Koperative Umwarimu SACCO bahashywe, ubuyobozi bukuru buteganya amahugurwa y’abarezi bayobora inama ngenzuzi ku bijyanye no gukurikirana abakozi babo bakora mu Mwarimu SACCO.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka