U Rwanda mu itsinda rimwe na Algeria mu Gikombe cya Afurika 2026 ruzakira

Kuri uyu wa Gatanu, habaye tombola y’Igikombe cya Afurika muri Handball mu bagabo kizabera mu Rwanda muri Mutarama 2026, aho rwahuriye mu itsinda rya mbere ririmo Algeria.

Tombola y’iki gikombe kizabera i Kigali hagati y’itariki 21 na 31 Mutarama 2025, yabereye mu cyumba cy’inama cya Stade Amahoro aho yasize u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere ruhuriyemo na Algeria, Nigeria na Zambia.

Itsinda rya kabiri, ririmo ikipe ya Misiri, Angola, Gabon na Uganda, irya gatatu rikabamoTunisia, Guinea, Cameroon na Kenya mu gihe itsinda rya kane ririmo Cape Verde, Morocco, Congo na Benin.

Umukino wa mbere, u Rwanda ruzawukina n’ikipe ya Zambia mu gihe amakipe atanu ya mbere ariyo azahagararira umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe yari yitabiriye iyi tombola
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe yari yitabiriye iyi tombola
Ubwo hakorwaga tombola
Ubwo hakorwaga tombola
Visi Perezida wa Mbere w'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Handball muri Afurika Medhat El-Beltagy
Visi Perezida wa Mbere w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika Medhat El-Beltagy
Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude wayoboye iyi tombola
Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude wayoboye iyi tombola
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka