Abagore bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bahinze inyanya muri Green house bavuga ko kubera kudahugurwa uko ikoreshwa barumbije bikabateza igihombo.
Club “Imboni zarwo” iratangaza ko batazategereza integanyanyigisho rusange ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu mashuri kuko babitangiye.
Polisi mu Karere ka Muhanga iratangaza ko hari abamotari bakomeje kugaragaza imyitwarire mibi rimwe na rimwe bakanakora ibyaha bitwaje Polisi.
Abaturage bamwe amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma bo mu Karere ka Muhanga, barashimira Leta y’Ubumwe yababohoye ingoyi yo kunenwa kandi na bo ari Abanyarwanda.
Ingabo z’u Rwanda zo muri Brigade ya 411 mu turere twa Muhanga na Kamonyi zagabagiye abatishoboye inka n’amazu by’agaciro kabarirwa muri miliyoni 20FRW.
Bamwe mu baturage bo mu turere twa Kamonyi na Muhanga baravuga ko inzara n’ubukene ari bimwe mu bibuza amahoro mu miryango.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga binangiraga kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), baricuza ingaruka zo kwigurishiriza imitungo.
Sibomana Alphonse wararaga izamu mu kigo cy’Umuryango w’abahinzi “Ingabo” mu Karere ka Muhanga yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Abanyeshuri barangije muri za kaminuza zitandukanye muri EAC basaba ko impamyabumenyi zabo zemerwa ku isoko ry’umurimo nta yandi mananiza.
Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango, MIJEPFOF, iratangaza ko imishinga y’abagore ifite ibibazo muri BDF n’amabanki kugira ngo yemerwe kandi ihabwe inguzanyo.
Abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo basigiwe na Jenoside, by’umwihariko bagafasha abakecuru b’incike.
Abacuruzi baciriritse bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko kunyereza imisoro kwabo guturuka ku bo baranguriraho bo muri Kigali basorera ½ gusa cy’ibyo baranguriweho.
Abaturage baturiye Ibitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga baravuga ko kuba bituzura, bibangamiye ubuzima bwabo kuko badashobora kubona serivise z’ubuvuzi hafi yabo.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yemereye uturere ubufatanye mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Abatuye Intara y’Amajyepfo biganjemo igitsina gore batararushinga, bahangayikishijwe n’ibyo bakwa mu gihe bagiye gushaka byitwa “Amajyambere”, birimo moto cyangwa igare.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) kirasaba abayobozi b’uturere turimo imijyi izunganira Kigali, kwihutisha inyigo zayo kuko abazakerererwa, bazahabwa amafaranga make mu yo kuyitunganya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko bwizeye ko amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” azafasha mu kuvugurura ikipe y’akarere ya AS Muhanga.
Abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) basanze hari impinduka zabaye mu magreza y’u Rwanda, kuko uretse kuba ahagororerwa hanakorerwa ibikorwa by’itermbere.
Abubatse Biogaz mu Murenge wa Rongi muri Muhanga, bamaze imyaka hafi imyaka itatu bishyuza ibirarane bya miliyoni 30 frw bambuwe.
Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) irizeza ubuvugizi bw’abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro bazwi izina ry’abapaneri bakora badahemberwe imibyizi yabo.
Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Muhanga rurizeza Abanyarwanda impinduka mu kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga iratangaza ko abakora bakanacuruza inzoga zidafite ubuziranenge zizwi ku izina ry’ibikwangari, bazakurikiranwa n’amategeko.
Abaturage umunani bo mu mirenge ya Nyabinoni, Rongi na Mushishiro mu Karere ka Muhanga bahitanywe n’ibiza by’imvura.
Umugabo wo mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica undi mugabo baturanye. Bikekwa ko yamujijije kumusambanyiriza umugore.
Abakecuru n’abasaza bo mu Karere ka Muhanga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barishimira ubuvuzi bagenerwa n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga barifuza ko itariki ya 15 Mata yagirwa umwihariko wo kwibuka iwabo.
Abaturage bo mu mirenge irwaje kirabiranya mu Karere ka Muhanga baravuga ko kudasobanukirwa n’uburwayi bw’urutoki byatumye iyo ndwara yiyongera.
Bamwe mu Banyarwanda barifuza ko hakomeza kunozwa bimwe mu bitagenda neza mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko gutoza abana gusura inzibutso no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bizagabanya ingengabitekerezo yayo.
Umuryango Ibuka wita ku barokotse Jenoside mu Karere ka Muhanga uratabariza abarokotse batishoboye bakibayeho mu buzima bubi nyuma y’imyaka 22 Jonoside ibaye.