Mu bihe biri imbere umubano w’u Rwanda n’u Burundi uraza kuba mwiza - Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, yaboneyeho no kugaragaza uko umubano w’u Rwanda n’abaturanyi uhagaze.

By’umwihariko ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi, umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi b’ibihugu byombi bamaze iminsi bahura bakagirana ibiganiro, ndetse hakaba harabayeho n’ingendo z’abagiye mu Burundi baturutse mu Rwanda, kimwe n’uko hari intumwa zitandukanye zaturutse mu Burundi zikaza mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati “Navuga ko hari intambwe igenda iterwa ishimishije. Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, Abarundi n’Abanyarwanda babane uko bikwiriye, nk’uko byari bisanzwe.”

Ibibazo by’umutekano biri mu mpamvu zashegeshe umubano w’u Rwanda n’u Burundi guhera cyane cyane mu mwaka wa 2015. Ni mu gihe kandi ku mupaka w’ibihugu byombi hakunze kumvikana ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, ababikora bakifashisha amashyamba ya Kibira na Nyungwe ari ku mupaka w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ati “Abaturukaga mu ishyamba rya Kibira bakaza bagahungabanya umutekano w’u Rwanda bakongera bagasubirayo, ibyo turagenda tubyumvikana n’u Burundi uburyo tuzakemura icyo kibazo kiveho burundu. Ababiri inyuma rero bo bazarushaho kugira ibyago.”

Umubano w’Abarundi n’Abanyarwada si uwa vuba, dore ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho haba mu muco, mu mibanire, no mu yindi mibereho itandukanye.

Icyakora ihungabana ry’umubano w’ibihugu byombi wagize ingaruka zikomeye ku baturage cyane cyane abakoraga ubucuruzi n’indi mirimo itandukanye hagati y’ibihugu byombi.

Kureba amafoto menshi y’abitabiriye umuhango wo kurahira kw’abayobozi bashyizwe mu myanya muri Guverinoma, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka