IGP Dan Munyuza yishimiye akazi gakorwa n’Abapolisi bo mu Ntara y’Iburengerazuba

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022 yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.

IGP Munyuza yakiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Edmond Kalisa, yereka umuyobozi wa Polisi ishusho y’umutekano muri iyi Ntara y’Iburengerazuba.

ACP Kalisa yagize ati" Kimwe no mu bindi bice by’Igihugu, Intara y’Iburengerazuba iratekanye .Ibikorwa byacu byibanda ku gukumira no kurwanya ubucuruzi bwa magendu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byambukiranya umupaka."

IGP Munyuza yishimiye akazi gakorwa n’abapolisi bo mu Ntara y’Iburengerazuba. Yabibukije ko kurinda abaturage n’ibyabo ni imwe mu nshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda kandi bigakorwa kinyamwuga.

Yagize ati" Umutekano w’abaturarwanda uri mu nshingano zacu, kuba u Rwanda rushimwa n’amahanga mu mutekano ntabwo biduha umwanya wo kwirara ngo twumve ko byose byarangiye twabigezeho. Tugomba gukomeza kubumbatira no gusigasira umutekano dufite."

Umuyobozi wa Polisi yakomeje yibutsa abapolisi ko bagomba gukomeza gutanga serivisi nziza kandi bakirinda kwijandika muri ruswa n’ibindi byaha bijyana nayo. Yabagaragarije ko bigira ingaruka mbi ku mutekano w’Igihugu n’iterambere kandi bikangiza isura ya Polisi y’u Rwanda.

IGP Munyuza yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza zirimo ikinyabupfura bakanagira uruhare mu iterambere rya Polisi y’u Rwanda ndetse n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati" Mugomba kurangwa n’indangagaciro ziboneye , gukorera hamwe nk’ikipe kandi mukareba ko imbaraga zanyu zagize uruhare ku mutekano w’Igihugu n’iterambere."

Yakomeje asaba abapolisi kurangwa no gukorana n’abaturage mu bikorwa bitandukanye banabafashe gucyemura ibibazo babagezaho.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka