Kigali: Abapolisi bakorera ku Muhima batanze amaraso yo gufasha abarwayi

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) kiri mu gikorwa cyo gukusanya amaraso yo gufashisha indembe ziri kwa muganga ziyakeneye. Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, abakozi b’ikigo cy’ubuzima bari mu kigo kibamo abapolisi giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima aho bakunze kwita kuri Traffic.

Twiringiyimana Yvonne, Umukozi mu ishami rishinzwe gukusanya amaraso mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima, yavuze ko ubuyobozi bw’Ikigo cyIgihugu cy’ubuzima bushimira Polisi y’u Rwanda ndetse bugaha agaciro umutima wo gutanga amaraso ukomeje kuranga abapolisi b’u Rwanda.

Yagize ati “Turashimira Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa iba yagize icyayo ikaduha abapolisi bagatanga amaraso azajya gutabara abarwayi. Ubusanzwe usanga abandi bantu badakunda cyane gutanga amaraso ariko abapolisi ni abantu baba bari hamwe kandi bafite imyumvire iri hejuru ku buryo igikorwa cyo gutanga amaraso usanga baba bacyumva neza n’impamvu yacyo.”

Twiringiyimana yakomeje agaragaza ko gutanga amaraso ari inyungu k’uyatanga ndetse n’uzayahabwa.

Ati “Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima, kandi iyo umuntu atanze amaraso bimufasha no kumenya zimwe mu ndwara ashobora kuba yari afite atabizi akaboneraho akivuza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu utanga amaraso neza akayatangira ku gihe bimurinda kuba yarwara indwara y’umutima.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yibukije abapolisi ko n’ubwo bafite inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo bagomba no guharanira ko abaturarwanda bagira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Aya maraso azajya gufasha abantu batandukanye bayakeneye barembeye kwa muganga hirya no hino. Uko Polisi y’u Rwanda yitabira ibikorwa bitandukanye biteza imbere Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage ni na ngombwa ko abapolisi bitabira igikorwa cyiza cyo gutanga amaraso.”

CP Kabera yakomeje ashimira abapolisi bakorera ku Muhima n’ahandi mu bigo n’amashami ya Polisi uko bagira ubushake bwo gutanga amaraso bidasabye kubahendahenda.

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022, igikorwa cyo gutanga amaraso cyari cyabereye mu Karere ka Ruhango na Huye aho abapolisi baho bagera kuri 70 batanze amaraso ku bushake. Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022 iki gikorwa kitabiriwe n’abapolisi bagera ku ijana.

Muri Werurwe 2017 Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) mu bijyanye no gufatanya mu by’ubuzima n’umutekano. Muri aya masezerano hakubiyemo gutanga amaraso, kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko, ubufatanye mu kurwanya indwara zitandura no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka