ACP. Dr. Sinayobye wayoboraga Rwanda Forensic Lab yahererekanyije ububasha na Lt. Col. Dr Karangwa wamusimbuye

ACP. Dr. François Sinayobye wayoboraga Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) yahererekanyije ububasha na Lt. Col. Charles Karangwa washyizwe ku buyobozi bwayo n’Inama y’Abaminisitiri yok u wa 26 Mutarama 2022.

Lt Col Dr. Charles Karangwa, Theophile Mbonera, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, na ACP Dr François Sinayobye mu muhango wo guhererekanya ububasha
Lt Col Dr. Charles Karangwa, Theophile Mbonera, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, na ACP Dr François Sinayobye mu muhango wo guhererekanya ububasha

Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro gikuru cy’iyo Laboratwari i Kigali tariki 03 Gashyantare 2022.

Mu ijambo rye, ACP. Dr. François Sinayobye wayiyoboraga yashimiye abo bakoranye nk’ikipe, bituma bagera kuri byinshi mu myaka itatu ishize.

Ati “Ndizera ko muzafatanya n’umuyobozi mushya mugakora cyane kugira ngo iki kigo kirusheho gukomera no kuba intangarugero. Mboneyeho no gushimira umuyobozi unsimbuye kubera umusanzu we ukomeye yatanze muri iki kigo na mbere y’uko ahabwa inshingano zo kukiyobora.”

ACP. Dr. François Sinayobye yavuze ko Dr Karangwa afite ubunararibonye mu bya siyansi, akizera adashidikanya ko azarushaho guteza imbere iyi Laboratwari.

Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera yatangiye mu mwaka wa 2018. Ifite ubushobozi bwo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ishobora gupima ikintu umuntu yariye cyangwa yanyweye gihumanye kugira ngo ikemure impaka ziri mu bantu, ishobora kumenya neza uwanditse inyandiko mpimbano, yamenya uwakoresheje imbunda, ishobora gupima uturemangingo ndangasano tw’abantu (DNA) n’ibindi.

Lt. Col. Dr Charles Karangwa ugiye kuyiyobora ashima urwego igezeho, agashima uko ubushobozi bw’ibyo ipima bwagiye bwiyongera.

Ati “Ibi byagezweho kubera ko ifite abakozi beza n’ubuyobozi bufite icyerekezo. Ndashimira ikipe yakoranye n’umuyobozi ucyuye igihe kubera ibyo bagezeho.”

Dr Karangwa yijeje abakozi gukomeza gukorera hamwe no guteza imbere serivisi z’iki kigo ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira Nyakubahwa ACP Dr. Francois sinayobye mumyaka yose ishize Ari kuri uyu mwanya, byumwihariko ubunararibonye ndetse n’umurava yakoranaga mukazi Imana imuhe umugisha, ndetse nshimira na Lt col Dr. karangwa umusimbuye munshingano nawe Uwiteka abimufashemo murakoze

Nitwa Byukusenge Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka