Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’umupaka w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe warafunzwe cyane cyane uwa Gatuna, dore ko ari n’umwe mu mipaka ikoreshwa cyane. Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mishya.

Perezida Kagame yavuze ko hari icyatumye umupaka ufungwa, avuga ko hari ibibazo ibihugu byombi byari bifitanye.

Ati “Ntabwo umupaka wapfuye gufungwa gusa, ngo abantu babyuke mu gitondo basange umupaka ufunze. Hari impamvu, hari aho byaturutse. Ikibazo cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungurwa, ibyatumye ufungwa bitabanje ngo bikemurwe, bive mu nzira.”

Asobanura iby’intumwa Uganda yatumye ku Rwanda mu bihe bitandukanye, yavuze ko izo ntumwa zakunze kuza mu Rwanda hakaba impaka gusa ariko zidatanga igisubizo ku bibazo byariho.

Mu minsi ishize nibwo haje indi ntumwa isa n’iyihariye n’ubwo atayivuze mu mazina ariko byumvikanye ko ari General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba umuhungu wa Perezida Museveni.

Perezida Kagame ati “Iyo ntumwa mu biganiro twagiranye, twumvikanye ko hari ibyo twese twakora. Ariko jye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza, ariko kuwufungura udakemuye ikibazo cyatumye umupaka ufungwa, ntabwo ari byo, nta n’ubwo byakunda.”

Perezida Kagame avuga ko impande zombi zemeranyijweho ko ibyo byateye umupaka gufungwa na byo bigiye kwitabwaho. Yibukije ko kimwe muri ibyo byatumye Abanyarwanda batemererwa gukomeza kwerekera muri Uganda uko bishakiye byari mu rwego rwo kubarindira umutekano kuko bageragayo bagafatwa bagafungwa bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa bakajugunywa ku mupaka ndetse bakamburwa n’ibyabo.

Babaga ngo bashinjwa ko ari intasi z’u Rwanda, nyamara ibi bikaba byari ukubabeshyera kugira ngo babone impamvu ituma bahohoterwa.

Perezida Kagame yagaragaje ko iyi mpamvu nta shingiro ifite kuko abahohotewe bose barimo abakecuru n’abana badashobora koherezwa muri ibyo bikorwa by’ubutasi. Yagize ati “Gutata ukohereza abantu amagana, igihumbi, kujya gutata, ukohereza n’abana n’abakecuru, ikiguzi cyabyo ntabwo nzi ko cyangana n’ibyo waba ushaka muri uko gutata. Waba uri umuswa muri uko gutata.”

Perezida Kagame anenga abahohoteraga Abanyarwanda muri Uganda ko bibandaga ku munyarwanda wese uvuga ko nta kibazo afitanye n’u Rwanda, nyamara abaruvuga nabi bo ntibagire icyo babatwara. Yanasobanuye ko aramutse ari n’ukoresha intasi yakohereza abo bavuga nabi u Rwanda mu gihe nyamara ari bo Uganda yafataga neza ntigire icyo ibatwara.

Ati “Urumva umuntu uvuga ko nta kibazo afitanye n’u Rwanda ari we waba waroherejwe gutata? Ahubwo ndi ubohereza nakohereza abo baza bavuga nabi u Rwanda.”

Perezida Kagame kandi yanenze Uganda ko yacumbikiraga abaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ababashije guhunga bagahunga berekeza muri Uganda.

Yatanze urugero rw’abagabye igitero mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, bamwe barahagwa, ababashije guhunga bake bajya muri Uganda barafatwa barafungwa, ariko mu minsi mike amakuru aza kumenyekana ko barekuwe bagasubira muri bene ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo byose byagiye bimenyekana ndetse u Rwanda rukabiganiraho na Uganda rukerekana ko ibyo rukeneye ari umutekano, kuko abo bose Uganda ishyigikira ntacyo bashobora kugeraho.

Naho ku byo gufungura umupaka wa Gatuna byatangajwe mu minsi ishize mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2022, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yasobanuye ko umupaka ugomba gufungurwa nk’uko biri mu nyandiko zatangajwe n’ibihugu byombi, ariko kandi hakabaho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya CPVID-19.

Ati “Ni ukuwufungura ariko ku buryo twirinda na COVID-19. Twashyizeho uburyo abayobozi ba Uganda n’u Rwanda barebana n’iby’ubuzima bahura bagashyiraho uburyo icyo kibazo kijyanye na COVID-19 cyakwitabwaho ku buryo kidatera ikibazo Uganda cyangwa u Rwanda.”

Perezida Kagame yemeje ko umupaka wafunguwe, kandi avuga ko bigaragara ko na Uganda irimo kuvana mu nzira inzitizi zagiye zigaragazwa ko zibangamiye umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma y’uruzinduko rwa General Muhoozi mu Rwanda, Igihugu cya Uganda cyahise gikora impinduka muri zimwe mu nzego zacyo z’umutekano, bamwe mu basesenguzi bakavuga ko ibi byakozwe mu nyungu zo kongera guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, dore ko bamwe mu bakuwe mu myanya bari bayoboye bavugwagaho gushyigikira abahungabanyaga umutekano w’u Rwanda.

Kureba amafoto menshi y’abitabiriye umuhango wo kurahira kw’abayobozi bashyizwe mu myanya muri Guverinoma, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka