Abaturage bo mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango barishimira kuzuza inyubako y’ibiro by’akagari, yatwaye miliyoni 27Frw, aho uruhare rwabo rungana na miliyoni 20Frw.
Mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo, hatashywe ibikorwa remezo binyuranyen by’iterambere, muri gahunda yo kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibohora.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ni yo yegukanye igikombe kijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibuhora, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyamabuye ibitego bitatu ku busa (3-0), ukaba wabaye ku Cyumweru tari 3 Nyakanga 2022.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi b’amakoperative kunoza imicungire yayo, kuko iyo bakoze nabi koperative zigahomba bica intege abashaka kuyitabira. Guverineri Kayitesi yabitangaje tariki 02 Nyakanga 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere (...)
Abaturage 154 bo mu Karere ka Ngororero bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe borojwe amatungo magufi, baratangaza ko bafite inyota yo kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nabo bakiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye gutunganya ubuso busaga Ha 700 z’ibishanga bizahingwaho umuceri, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inganda zitunganya umuceri zigaragaza ko nta musaruro uhagije zifite.
Abayobozi b’Akarere ka Muhanga kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere barahuriza ku guha umwanya uhagije umuturage, bakamutega amatwi kugira ngo abashe kugira uruhare mu bimukorerwa kuko na we arebwa n’imihigo.
Abaturiye ibice by’imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, n’ibindi bice bizanyuramo kaburimbo mu mujyi wa Muhanga, barishimira ko ubutaka bwabo bugiye kongererwa agaciro, n’inzu zabo zikarushaho kugira umucyo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko abikorera mu nzego zose n’imiryango itari iya Leta n’ubuyobozi bwite bwa Leta, bakoreye hamwe iterambere ryakwihuta, kuko iyo icyiciro kimwe gikoze gahoro bituma ku rundi ruhande ibikorwa bitihuta.
Abakozi b’Akarere ka Muhanga bibutse abari abakozi ba Leta mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, maze biyemeza kurwanya ubugwari bwaranze bagenzi babo bafashije gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu Kagari ka Muvumba, baravuga ko bakora urugendo rw’amasaha atandatu bahetse abarwayi mu ngobyi, kubera ko nta vuriro ribegereye.
Mu Rwanda umwana ni umuntu utarageza ku myaka 18, itegeko rikaba riteganya ko bene uwo aba akorerwa ibintu by’ibanze birimo guhabwa izina, kurerwa, kugaburirwa no gushyirwa mu ishuri, ariko bose ntibabona ubwo burenganzira kimwe, hakaba hari ababigaragaza iyo berekana imikino inyuranye abab bateguye.
Depite Izabiriza Marie Mediatrice aratangaza ko ashingiye ku bibazo bikigaragara mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuba hari Abanyarwanda benshi badafite iby’ibanze, bigoye kwemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagerwaho uko bikwiriye.
Abaturage batishoboye 287 barangije kwiga imyuga mu Karere ka Ngororero, barimo 74 bo mu Murenge wa Nyange, baratangaza ko bishimiye ibikoresho by’imyuga bahawe kuko bigiye kubafasha kwihangira imirimo no gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bityo nabo babashe kugera ku iterambere rirambye.
Abakozi b’ibitaro by’Intara bya Ruhango bibutse abari abakozi b’ibigo nderabuzima bya Kinazi na Mukoma, mu cyahoze ari komini Ntongwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaremera umukecuru wayirokotse utishoboye, bamusanira inzu banamushyirira amazi meza muu rugo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko hari abana bageze igihe cy’ubwangavu bahishira ababasambanya, nabo ubwabo bakaba badashobora guhingutsa ko babikora, bigatuma kurwanya ibyaha byo gusambanya abana bikomeza kuba ikibazo gikomeye.
Abana biga mu ishuri ryisumbuye rya ACEJ TVET School Karama mu karere ka Muhanga, barasaba abayeyi babo kubabwiza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo babone uko biyubaka bakanarwanya abapfobya bakanagoreka amateka ya Jenoside.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, baratangaza ko bagiye kwiyubakira inzu izatwara agera kuri miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda, ibikorwa by’abanyamuryango bikaziharira miliyoni zibarirwa muri magana abiri.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda (MINAFET), iratangaza ko ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo (DRC), bizakemurwa mu buryo bw’ibiganiro, kandi Abanyarwanda bagasabwa gutuza kuko umutekano wabo urinzwe.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye gufatanya no kunoza imikorere, kugira ngo babashe kurangiza bimwe mu bitaragerwaho, mu cyerecyezo gitangwa n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango ku rwego rw’Igihugu.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda (MINAFFET) iratangaza ko imyiteguro ku nama ihuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) imeze neza mu mpande zose ku buryo izagenda neza.
Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, hari abaturage bemeza ko iyo urubyiruko rutijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka, kuko imbaraga zarwo zatumye kwica Abatutsi byihuta, mu gihe abakuze bo imbaraga ziba zitangiye kubabana nkeya.
Ishuri ryigisha siyansi rya College ADEC Ruhanga ryo mu Karere ka Ngororero, ni ryo ryatsinze amarushanwa yo kwihangira imirimo mu bigo by’amashuri yisumbuye, nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu gukora amasabune, imitobe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rurasaba urubyiruko kwitwararika mu kwitabira ibirori bibera mu bwihisho, kuko ari hamwe mu hacurirwa ibikorwa by’ubwihebe, iterabwoba n’ibindi byaha bibangamiye umudendezo wa rubanda.
Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, batangije ubukungurambaga bw’iminsi 20, bwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko bamwe mu Banyarwanda bacuruzwa hanze y’Igihugu harimo ababeshywa gukora ubukwe n’abakunzi babo, no kubaha akazi keza cyangwa amashuri meza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aratangaza ko kwibuka abari abakozi b’amakomini yari agize Akarere ka Ruhango, ari umwanya wo kuzirikana uruhare bagize mu iterambere akarere kagezeho, kuko hari ibyo bakoraga na n’ubu byabaye intangiriro y’iterambere rya Ruhango.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko Politiki ya Parimehutu, ari yo yashinzemo imizi y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana hamwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibutse abana n’abagore 470 biciwe mu nzu y’umuturage ahitwa kuri Duwani mu Murenge wa Bweramana, babeshywa ko bazahabadindira.
Komiseri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), Rugero Paulin, asanga abayirokotse bakwiye kurekera aho gusaba imbabazi abazi aho abishwe muri Jensoide bajugunywe, kubera ko birambiranye.