Abahinzi kandi bahawe ishwagara yo kubafasha kurumbura ubutaka, dore ko aho bagiye guhinga iyo mbuto y’ibishyimbo, hari harapimwe bagasanga ubutaka bwaho busharira, ubu bakaba bizeye kuzabona umusaruro ushimishije.
Gutangiza igihembwe cy’ihinga 2025A ku rwego rw’Akarere byabereye mu Kagari ka Birembo mu Murenge wa Kavumu, ahatewe iyo mbuto y’ibishyimbo y’indobanure kuri hegitari enye (4) ziri ku butaka bwaciweho amaterasi y’indinganire.
Iyo mbuto y’indobanure y’ibishyimbo, irimo gutangwa ku buntu n’umuryango wita ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije RCCDN, ku nkunga y’umuryango (CJC) nawo wita ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.
Umukozi uhagarariye umuryango RCCDN-CJC mu Karere ka Ngororero, Ntambara Damascene avuga ko imbuto y’indobanure y’igishyimbo yatanzwe, yatuburiwe mu Karere ka Ngororero ku buryo nta mpungenge abahinzi bakwiye kugira ku kuzamura umusaruro muri ako Karere.
Agira ati, “Twateye imbuto kuri hegitari enye ariko imbuto yose twatanze izaterwa kuri hegitari 20, abahinzi twabahaye ishwagara yo kurumbura ubutaka, tuzabaha kandi ifumbire y’imborera yo kubagaza ikozwe mu buryo bw’amazi, nayo yizeweho ubushobozi mu kuzamura umusaruro habungwabungwa umwimerere w’ubutaka”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick watangije icyo gihembwe cy’ihinga, yaganirije abaturage kuri gahunda y’Igihugu yo kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.
Abashishikariza gufata neza imbuto bahawe, no gukoresha neza ifumbire bazahabwa mu kubagara, kugira ngo umusaruro witezwe uzaboneke bihaze banasagurie amasoko.
Agira ati, “Turasaba abahinzi guhinga no gutera neza kandi bagashyira ibihingwa byatoranijwe mu bwishingizi, dore ko n’ibishyimbo ubu byinjijwe mu bwishingizi, kuko bugoboka umuhinzi igihe ikirere kimutengushye".
Iki gihembwe gitangiye igihe hari impungenge ko imvura yatinze kugwa ariko abahinzi bafite icyizere ko iri hafi, ari nayo mpamvu barangije kwitegura guhinga bakaba baratangiye no gutera imbuto.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo gicuruza ifumbire ya Locolan SOP, Uwiragiye Andre avuga ko ifumbire bazahabwa yo kubagaza igizwe na Rokolan, Rokoyimin na Rokoactive ikorwa n’uruganda ROKOSAN, zose zikaba ari ifumbire mborera ariko ziterwa mu mazi, zikaba zizwiho ko kuba umaze imyaka itatu azikoresha, aba ashobora gutera imbuto nta yindi fumbire akoresheje kuko ubutaka buba bwamaze kugarura umwimerere wabwo.
Agira ati, “Iyo fumbire y’amazi iterwa ku mababi ku gishyimbo kimaze kugira ibibabi bibiri, nibwo bateraho bwa mbere, ikongera guterwa inshuro ya kabiri igishyimbo kigize santimetero 15, ubwa gatatu bitangiye gupfundika uruyange, ubundi umuhinzi akitegura umusaruro ushimishije”.
Abaturage bahawe imbuto yo gutera, bavuga ko n’ubwo ikirere cyatinze kuvuba imvura bagitegereje kandi ko bazakurikiza amabwiriza yo gutera no gufata neza imbuto ku buryo bazabona umusaruro uhagije.
Musabyimana Etienne na mugenzi we bo mu Murenge wa Kavumu, bahawe imbuto y’ibishyimbo, bavuga ko iwabo bigaragara ko ikirere kiri gushaka kuzana imvura ku buryo izabisangamo kandi bakaba bizeye kuzasarura neza.
Agira ati, “Tugiye gutera ibishyimbo imbuto y’indobanure dufite icyizere ko izagwa kandi n’ubundi hano ihinga rirageze, bizashoboka imvura igwe kuko hano tugira ikirere cyiza kandi twahawe imbuto nshya izadufasha kongera umusaruro”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko n’ubwo imvura yatinze kugwa nk’uko bisanzwe, abahinzi badakwiye kwiheba ahubwo bakwiye gukomeza kwitegura aho bataratera, mu gihe yazagwa bakitabira gutera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|