Ruhango: Bahembye abanyeshuri bafashe ibendera ry’Igihugu ngo ritagwa

Polisi y’Igihugu n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bahembye abana icyenda, biga ku kigo cy’amashuri cya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, kubera igikorwa cyo gukunda Igihugu bakoze barinda ko ibendera ry’Igihugu rigwa hasi kubera umuyaga n’imvura.

Abana bahawe ibikoresho by'ishuri birimo imyenda y'ishuri, inkweto, amakayi n'amakaramu n'ibikapu byo gutwaramo ibikoresho
Abana bahawe ibikoresho by’ishuri birimo imyenda y’ishuri, inkweto, amakayi n’amakaramu n’ibikapu byo gutwaramo ibikoresho

Abo bana baherutse kurwana n’umuyaga waje ku kigo cyabo, tariki 02 Ukwakira 2024 ugasakambura igisenge cy’amashuri, unashaka kugwisha ibendera, ariko abo bana bihutira kurisigasira ngo ritagwa, kuko ngo bakekaha ko riguye hasi, Igihugu cyaba gitakaje icyizere.

Abo bana bavuga ko bize ko mu gihe cy’ubukoroni nta bendera ry’Igihugu ryabagaho, nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge rukazamura ibendera, bityo ko kugwa kwaryo kwaba ari ugusubira inyuma.

Ibyo byatumye abana barangajwe imbere na Gisubizo Ernest wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, bihutiye gufata ibendera ry’Igihugu ubwo imvura ivanze n’umuyaga yarimo igwa ndetse igasambura ibyumba by’amashuri yabo.

Agira ati “Numvise ko ibendera riguye Igihugu cyaba gitakaje icyizere mpitamo kujya kurifata, rirananira na bagenzi banjye baza kumfasha kugeza igihe mwarimu aziye turaryururutsa turaribika. Nshimiye Polisi y’Igihugu n’Akarere bampembye, bigiye gukomeza gutuma nzajaya nkora ibikorwa by’ubutwari".

Ifoto y'aba bana bagaragaye bafashe ibendera ngo ritagwa, yakoze benshi ku mutima
Ifoto y’aba bana bagaragaye bafashe ibendera ngo ritagwa, yakoze benshi ku mutima

Akimanimpaye Josiane wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, na we waje gufasha bagenzi be gusigasira ibendera ngo ritagwa hasi, avuga ko yabikoze abona ari ubwitange nka bagenzi be banga gusuzuguza Igihugu.

Agira ati “Numvaga ko ibendera nirigwa hasi ubukoroni bwongera bukagaruka, mpitamo kujya gufasha abandi. Ndashishikariza abana bagenzi banjye gukurana umuco wo gufashanya no gukorera hamwe, dukunda Igihugu".

Komiseri wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ku rwego rw’Igihugu, ACP Teddy Ruyenzi, avuga ko kuba abana icyenda baragize uruhare mu guharanira ko ikirango cy’Igihugu kitangirika, imvura igwa, bisobanuye ko banyuzwe n’igisobanuro cyo gukunda Igihugu.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, ACP Teddy Ruyenzi, avuga ko ibyo abana bagaragaje babifata nk'ibikorwa cyo gutanga ubuzima bwabo kubera gukunda Igihugu
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, ACP Teddy Ruyenzi, avuga ko ibyo abana bagaragaje babifata nk’ibikorwa cyo gutanga ubuzima bwabo kubera gukunda Igihugu

Agira ati “Kimwe mu byo Polisi ishyira imbere nk’abashinzwe umutekano ni ukwiyemeza gusigasira umutekano w’Igihugu n’abagituye n’ibyabo ku buryo wanahatakariza ubuzima, ni byo aba bana bakoze turabashimira. Ubundi ibi ni ibikorwa bikorwa n’abakuze ariko turabashimira kuba aba bana baremeye kunyagirwa batitaye ko banahasiga ubuzima".

Yongeraho ati “Igishimishije harimo n’umukobwa. Turifuza ko mu bihe byose hajya hagaragara intwari z’Igihugu. Ibi bikorwa by’aba bana bihuriranye n’ibikorwa byahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ni iby’agaciro".

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ubwiza bw’u Rwanda bwongeye kwigaragaza ubwo rwabohorwaga n’ingabo za RPF Inkotanyi, kuko zatumye rwongera kubaho, Abanyarwanda bakaba batekanye kandi bishimiye imibereho yabo, bityo ko bakwiye gukunda Igihugu, banubaha ibirango by’Igihugu birimo n’ibendera ry’Igihugu.

Agira ati “Bariya bana barinze Igihugu, ibendera ry’Igihugu ni ikirango gikomeye kuko abana bakoze igikorwa cy’indashyikirwa, ni igikorwa gisobanuye byinshi ku Rwanda rwacu kuko n’iyo Perezida wa Repubulika arahira ahabwa ibendera nk’umurinzi waryo mukuru, aba bana baramushyigikiye".

Umuyobozi w'ishuri rya Cyobe yashyikirijwe ishimwe
Umuyobozi w’ishuri rya Cyobe yashyikirijwe ishimwe

Avuga ko ibikorwa bya bariya bana ari ikimenyetso cy’uko Igihugu gikomeje kubona abagikunda bihereye mu batoya, bityo ko Igihugu kizakomeza kuba cyiza kurushaho.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Cyobe, Aaron Mugirwanake, avuga ko ishuri ryubatswe muri 2021, rikaba rifite abarimu 20, barimo abagabo umunani n’abagore 13, bigisha mu ishuri ry’incuke n’abiga mu mashuri abanza basaga 700, mu byumba 14 akaba yishimira kuba mu myaka mikeya ikigo kimaze gitangiye kuvamo abana bagaragaza ibikorwa by’ubutwari.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko mu byumweru bibiri ibyumba by’amashuri byari basambuwe n’imvura biba byasanwe, abanyeshuri bakongera kwigiramo.

Abarimu bafashe ifoto bari kumwe n'abayobozi
Abarimu bafashe ifoto bari kumwe n’abayobozi
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo
Imvura n'umuyaga yanasakambuye ibiro by'Umudugudu
Imvura n’umuyaga yanasakambuye ibiro by’Umudugudu
Abanyeshuri ba Cyobe bari bishimye
Abanyeshuri ba Cyobe bari bishimye
Imvura yarimo umuyaga mwinshi wanasakambuye ibyumba by'amashuri
Imvura yarimo umuyaga mwinshi wanasakambuye ibyumba by’amashuri
Aho ibendera ryari riri hashyizweho icyuma gishyashya
Aho ibendera ryari riri hashyizweho icyuma gishyashya
Umuyobozi w'ishuri yereka abayobozi uko umuyaga wari ugiye gutwara ibendera
Umuyobozi w’ishuri yereka abayobozi uko umuyaga wari ugiye gutwara ibendera

Inkuru bijyanye:

Abana bafashe ibendera ry’Igihugu ngo ritagwa bagiye kurihirwa amashuri kugeza barangije ayisumbuye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyi nkuru y’aba bana igaragaza umutima wo gukunda igihugu mu buryo budukwiriye twese nk’Abanyarwanda. Iri ni isomo kuri twebwe urubyiruko n’izindi ngeri zose ko dukwiye guharanira ishema ryacu no mu bikomeye.

Irakoze Elisé yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

abo bana ahubwo nago bakwiye ibyo bihembo gusa ahubwo igihugu kigomba kudafasha kwiga kungeza basoje amashuri kuko bakoze igikorwa gikomeye numuntu mukuru atakora

Niyonkuru Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

Mutere n’ibiti bikikije ikigo bizagabanya umuyaga.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

Uriya mwana w’umukobwa nizere ko mwamuhaye akarusho ugereranije na basaza be. Amashuri yihutire gusanwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

Imana ishimwe kuba abo bana bakurana ubwenge bwo gukunda igihugu ku kigero nka kiriya. Wasanga abarimu bo barabibonaga ntibigire icyo bibabwira kuko ntawahagaragaye. Imana Kandi ishimwe kuba nta mirabyo yabyivanzemo kuko haba hasobanurwa ibindi. Ikindi ririya drapeau ryari rikuze. Sinumva n’ukuntu ikigo nka kiriya kibura icyuma cyo gushyiraho ikirango cy’igihugu.dushimiye abayobozi barebye kure bagaha agaciro igikorwa cyiza bariya bana bakoze. Imana mwese ibarinde.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka