Amajyepfo: MINAGRI irizeza abahinzi b’umuceri kuba bishyuwe bitarenze icyumweru

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri, arizeza amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Ntara y’Amajyepfo, batarishyurwa amafaranga ku musaruro wari warabuze isoko, ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe baba bamaze kwishyurwa.

Minisitiri Musafiri avuga ko abahaye umusaruro inganda na bo bagiye kwishyurwa
Minisitiri Musafiri avuga ko abahaye umusaruro inganda na bo bagiye kwishyurwa

Yabitangarije mu Karere ka Ruhango tariki 04 Ukwakira 2024 aho yaganiriye n’abayobozi b’amakoperative atandukanye by’umwihariko abo mu Turere twa Ruhango na Muhanga, bagemuye umusaruro wabo ku ruganda rwa Gafunzo ariko bakaba bari batarishyurwa kuko uruganda rwari rutarawugurisha.

Mu masezerano abahinzi bagirana n’uruganda rutunganya umuceri rwa Gafunzo harimo kurugezaho umusaruro, hanyuma 30% byawo ugatonorwa ugahabwa Koperative na yo ikawusaranganya abanyamuryango bajya kuwurya mu miryango yawo.

Ayo masezerano kandi ateganya ko uruganda ruba rwishyuye abahinzi bitarenze iminsi itatu, ariko kubera ko abo mu Turere twa Muhanga na Ruhango na bo bagemuye umuceri ariko uruganda rukabura isoko, amezi yari abaye abiri batarishyurwa ku buryo bavuga ko byabagizeho ingaruka nyinshi.

Ubuyobozi bwa Koperative COCAR butangaza ko bari bagemuriye uruganda toni zisaga 120, bakaba bishyuza uruganda nibura miliyoni zisaga 40frw, ariko batari bishyurwa bikaba byarabateje ibihombo.

Baganiriye uko isoko ritazongera kubura
Baganiriye uko isoko ritazongera kubura

Umuhinzi wo muri Koperative COCAR mu Karere ka Muhanga avuga ko hari ababyeyi batarabasha kujyana abana ku mashuri, hakaba n’abafite abarwayi baheze mu ngo kubera ko babuze ubushobozi bwo kubajyana kwa muganga.

Agira ati “Nk’ubu dufite imiryango ibiri yabuze uko igeza abana i Kigali muri CHUK kuko bari boherejweyo (bahawe transfert) ngo bajye kwivuza, hari abana benshi batarajya ku mashuri, abari barafashe inguzanyo muri banki na bo bamerewe nabi kuko bamaze kwinjira mu bihano kubera kubura ubwishyu”.

Abahinzi bavuga ko nubwo bari baraguriwe ku giciro kiri hejuru ugereranyije na mbere, ngo ntacyo bizabamarira kuko bamaze kugwa mu gihombo, kugeza ubwo umuceri wa kabiri wenda kwera uwa mbere utarishyurwa, bakifuza ko ikibazo cyabaye kitazongera ukundi.

Umwe muri bo agira ati “Ubundi uruganda nta kibazo twagiranaga, ikibazo twasanze kiri muri MINICOM na MINAGRI kuko batabashije gushyiraho ingamba zaturengera hakiri kare batuma duhomba, buriya aho kugira ngo tumare igihe tutishyurwa, batugurira kuri makeya”.

Nta kibazo cy’isoko kizongera kubaho

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri, avuga ko kubura isoko ku muceri wo mu Rwanda byatunguranye kubera umuceri uva muri Tanzania, kandi nta buryo bwari bwarateganyijwe bwo gukemura icyo kibazo, ariko kikimara kugaragara hashatswe igisubizo kirambye.

Minisitiri Musafiri avuga ko mu Rwanda hera umuceri mukeya ugereranyije n’ukenewe kuko Abanyarwanda barya nibura toni zisaga ibihumbi 500, mu gihe hera umuceri utarenze toni ibihumbi 70 gusa, ku buryo kwinjiza umuceri uva muri Tanzania nta kibazo byakabaye biteza ku isoko ry’uwo mu Rwanda.

Abahagarariye amakoperative bavuga ko bahuye n'igihombo gikomeye kubera kutabonera isoko ku gihe
Abahagarariye amakoperative bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye kubera kutabonera isoko ku gihe

Avuga ko mu ngamba zirambye zafashwe harimo gufasha abahinzi banini b’umuceri mu Rwanda kubaka ubuhunikiro bunini, bwatuma igihe isoko ritaraboneka umusaruro utangirika, aho bari gufasha abo bahinzi kubona amafaranga yo kubwubaka.

Agira ati “Turifuza ko abo bahinzi banini bakubaka nibura ubuhunikiro bwa toni kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi icumi, n’abandi bikorera turabashishikariza kwinjira muri ubwo buryo bwo guhunika umusaruro”.

Ku kijyanye no kubona isoko ridahindagurika ku muceri wo mu Rwanda, Minisitiri Musafiri avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kujya bagura umuceri w’Umunyarwanda, igihe abikorera badashoboye kuba bawugura bikazarinda abahinzi igihombo, kandi ko abamaze gutanga umuceri wabo bagiye kwishyurwa vuba.

Agira ati, “Icyo cyo twaragikemuye, abasaruye Leta yamaze kuwugura, abari barawuhaye inganda, zikabura ubushobozi bwo kuwugura na wo Leta igiye kuwugura ku buryo mu cyumweru kimwe bazaba bishyuwe”.

Minisitiri Musafiri ashimira abahinzi bakomeje kwihangana bakabasha kongera guhinga umuceri, kandi akabizeza ko nta kibazo cy’isoko bazongera guhura na cyo, bityo ko bakomeza guhinga badafite ubwoba.

Abahinzi banini b'umuceri bagiye guhabwa amafaranga abafasha kubaka ubuhunikiro bumeze neza kandi bubika byinshi
Abahinzi banini b’umuceri bagiye guhabwa amafaranga abafasha kubaka ubuhunikiro bumeze neza kandi bubika byinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka