EdTech Monday iragaruka ku ruhare rw’umubyeyi mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga

Mu kiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, abatumirwa baragaruka ku ruhare rw’ababyeyi ku guha abanyeshuri ireme ry’uburezi bwifashisha ikoranabuhanga.

Muri icyo kiganiro cya Mastercard Foundation gitambuka kuri KT Radio guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, no ku mbuga nkoranyambaga za Kigali Today, abatumirwa baragaragaza uko hahangwa udushya tw’ikoranabuhanga mu burezi, kugira ngo tworohereze ababyeyi mu kwiga kw’abanyeshuri, cyane cyane mu Turere dufite ubumenyi bucye ku ikoranabuhanga.

Ikiganiro kandi kiragaruka kuri politiki cyangwa imirongo ngenderwaho, mu gutuma ababyeyi babasha gufasha abanyeshuri mu burezi bwifashishije ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bice by’icyaro aho bigaragara ko ikoranabuhanga rikiri hasi.

Ikiganiro kiranavuga ku ruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kuziba icyuho kiri hagati y’amashuri n’ababyeyi mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga, n’icyakorwa ngo iyo miryango ibashe guteza imbere uruhare rw’ababyeyi mu gushishikariza abanyeshuri kwiteza imbere mu myigire ikoresha ikoranabuhanga.

Iki kiganiro kandi kiragaruka ku gipimo kigezweho kigaragaza uko urubuga rwa EdTech rufasha ababyeyi mu myigire y’abanyeshuri n’uburyo batanga ibitekerezo, ku buryo buba bwakoreshejwe ngo bagire ayo makuru.

EdTech Monday kandi iragaruka no ku buryo imiryango itegamiye kuri Leta ishobora gufatanya n’amashuri n’abaturage, mu gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga.

Mu gihe kandi haba hari imbogamizi zikomeye mu kugenzura uruhare rw’ababyeyi mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga, haratangwa ibitekerezo ku buryo bushya bushobora gushyirwa mu bikorwa kugira ngo izo mbogamizi zikemuke.

Icyo kiganiro kandi kiragaruka ku ngamba u Rwanda rwashyizeho zo guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga, n’imbaraga zikenewe hagati ya Guverinoma, ba rwiyemezamirimo mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga, n’imiryango itari iya Leta kugira ngo ababyeyi barusheho kugira uruhare muri ubu burezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka