Urukiko rwanze ubusabe bwa Musonera wari ugiye kuba Umudepite bwo gukurikiranwa ari hanze

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatesheje agaciro ubujurire bwa Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite, bwo gukurikiranwa ari hanze ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.

Musonera Germain
Musonera Germain

Musonera Germain yari yajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba, rwari rwamusabiye gukurikiranwa afunze kubera ko ibyaha akurikiranyweho bikomeye kuko bishobora guhanisha ukekwaho icyaha igihano cyo gufungwa burundu.

Musonera Germain akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside birimo, gutunga imbunda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gukora Jenoside, n’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibyaha Musonera akekwaho kuba yarakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, aho yari umukozi wa Komini ashinzwe urubyiruko, anafite akabari yacururizagamo inzoga, ari na ho Ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye icyaha cyo guhururiza Umututsi witwa Kayihura Jean Marie Vianney wari uje kuhagura inzoga, akahamburirwa akahakubitirwa akahava ajyanwa kwicirwa ku cyobo cyari hafi ya Paruwasi ya Kanyanza.

Musonera Germain yari yasabye gukurikiranwa adafunze kuko ngo yari ari mu mirimo ya Leta, akajya anatumwa mu mahanga, ku buryo iyo aba afite icyo yikeka ngo aba yaratorotse kera ubwo yabaga yagiye muri ubwo butumwa.

Musonera kandi yavugaga ko azwi i Kiyumba kandi atigeze yihisha, nk’uko abamushinja ibyaha babivuga, ibyo ngo bikaba bimugira uwo kwizerwa ko atatoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragazaga ko Musonera arekuwe yazimangatanya ibimenyetso, kandi ko icyaha bumukurikiranyeho gihanishwa kugeza ku gihano cya burundu, bityo ko agomba kuburana afunze.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahaye agaciro umwanzuro w’urukiko rwa Kiyumba, rwari rwasabye ko Musonera aburana afunzwe, maze rutegeka ko akomeza gufungwa iminsi 30, mu gihe hagikusanywa ibimenyetso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka