Muhanga: MINAGRI yijeje abahinzi b’ibirayi kubafasha gutubura imbuto kinyamwuga

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, irizeza abahinzi b’ibirayi bahinga mu misozi ya Ndiza, kubahuza n’ababaha ubumenyi buzatuma bahinduka abatubuzi b’abanyamwuga nk’uko bikorwa muri koperative begeranye, nayo yamaze kugera ku rwego rwo gutubura kinyamwuga.

Ubwo Minisitiri Musafiri yateraga imbuto ayikuye mu gafuka
Ubwo Minisitiri Musafiri yateraga imbuto ayikuye mu gafuka

Abo bahinzi batijwe ubutaka bwa Leta mu Murenge wa Rugendabari, bavuga ko hari imbuto bari barabikiye kuzatera ku gihembwe cy’ihinga 2025A, ariko inyinshi muri yo yangiritse ku buryo hitabajwe imbuto yakomotse mu Karere ka Musanze kugira ngo batarara ihinga.

Abo bahinzi bavuga ko bari biteguye gutera imbuto y’ibirayi babitse mu isarura rishize, ariko inyinshi muri yo yaje kuborera mu bubiko, bituma n’isigaye imerera ku buryo kubona iyo batera ku buso bwose bakoreraho busaga hegitari 10, bagombye kwitabaza iyo mu Majyaruguru ahamenyerewe abatubuzi babigize umwuga.

Umwe muri bo agira ati, “Twebwe twabitse imbuto tuziko tuzazitera uyu mwaka none yarangiritse ntabwo tuzi impamvu bimwe byaboze, turifuza kubona amahugurwa y’uko twarushaho guhunika imbuto nziza y’indobanure, kuko ibirayi bya hano nabyo birakunzwe”.

Hegitari 12 bazihinze neza basarura toni zisaga 250
Hegitari 12 bazihinze neza basarura toni zisaga 250

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2025A mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, abahinzi bagaragarije Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ko n’ubwo imvura yatinze kuboneka, biteguye kurangiza ihinga vuba kuko babonye imbuto isimbura iyo bari bizigamiye bakaba bagiye gutera ubuso bwose kuko indi myiteguro yarangiye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse, yabwiye abahinzi ko gahunda ya Leta ku gihingwa cy’ibirayi nibura hegitari imwe ihinze ibirayi ikwiye gutanga toni 25, ku buryo abahinzi babona ibyo kurya bihagije kandi bagasagurira amasoko.

Aho ni naho ahera avuga ko abahinzi b’i Muhanga batahiriwe no kubika neza imbuto yabo, bagiye gushakirwa ababaha amahugurwa yimbitse mu guhunika imbuto, kuko ku bantu bashyashya bishobora kugorana kubera ko bisaba kubikora mu byiciro bigera kuri bitanu.

Minisitiri Musafiri yasabye abahinzi kuvanga imyaka aho bishoboka kandi bagahinga ibyera vuba
Minisitiri Musafiri yasabye abahinzi kuvanga imyaka aho bishoboka kandi bagahinga ibyera vuba

Agira ati, “Igihingwa cy’ibirayi muri Muhanga ni gishya ariko ubwo batangiye gutubura dufite sitasiyo ikorera Muhanga, ubwo tubimenye ibuye ryagaragaye ntiryica isuka tuzabafasha kugira ngo batubure imbuto neza, tuzita ku bajyanama b’ubuhinzi kandi batange ubumenyi bukenewe nabo babe abatubuzi babikora neza”.

Minisitiri Musafiri avuga ko kunganira abahinzi ari gahunda ya Leta, kandi ko bemerewe kubisaba kandi ko n’abi Muhanga bazitabwaho, kuko imbuto yose y’ibirayi aho yatuburirwa hose mu Gihugu yera neza ahandi iyo yafashwe neza.

Minisitiri Musafiri avuga ko muri rusange Akarere ka Muhanga n’Intara y’Amajyepfo bari kwitwara neza mu guhingira ku muvuduko wo hejuru, kuko ari ho imvura iherutse kuboneka mu gihe mu Burengerazuba n’Amajyaruguru ho bamaze gusoza imirimo y’itera, kuko ho imvura yagwiriye igihe.

Abahinzi batera imbuto y'ibirayi
Abahinzi batera imbuto y’ibirayi

Asaba abahinzi gutera imbuto zera vuba mu gihe kitarenze amezi atatu, zirimo ibijumba, ibirayi imboga n’ibindi bidatinda kwera, kugira ngo igihe imvura yaba nkeya ibyo kurya bitazabura, kuko Igihugu gikeneye kwihaza mu biribwa, akanibutsa ko aho bishoboka ko imyaka yavangwa byakorwa kugira bimwe bizafashe ibindi kurengera abaturage.

Agira ati, “Mu Rwanda dukeneye ko habaho ibiryo, aho muhinga hera imyumbati muvangemo imyumbati kugira ngo igihe bimwe bizasarurwa, hazasigaremo ibindi kuko nk’ubu nimuvangamo imyumbati tuzayirya umwaka utaha mu gihe nka kino”.

Asaba kandi abahinzi kwihutira kwishyira mu bwishingizi kuko Leta ibunganira 40%, kandi umuhinzi yajya kwishyurwa akabona amafaranga yongeweho n’ayo Leta yamwishingiye, bityo abahinzi n’aborozi bakwiye kwitabira kugana ubwishingizi.

Abaturage basabye ko bafashwa gutubura ibirayi
Abaturage basabye ko bafashwa gutubura ibirayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka