Muhanga: Abahinzi bavuga ko Umuvumburankwavu n’Ivubwe bibafasha kurwanya nkongwa

Abahinzi bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gukoresha ibyatsi byitwa Umuvumburangwavu n’Ivubwe mu mirima, byatangiye kubafasha kurwanya nkongwa mu bigori, no kongera umusaruro.

Aha arerekana ingemwe z'Umuvumburankwavu
Aha arerekana ingemwe z’Umuvumburankwavu

Abo bahinzi bavuga ko bahawe imbuto y’ibyo byatsi byombi, bagatangira gutera ku buryo nta nkongwa ikibagerera mu mirima, bakaba batagikoresha imiti yica nkongwa cyangwa ngo bafate umwanya bajya kuzijonjora mu bigori.

Umuhinzi witwa Bayisenge Salah, avuga ko ubwo buryo bwiswe (Push Pull) cyangwa ’Hoshi Ngwino’, bwabakuye ku cyonnyi cya nkongwa idasanzwe yari yadutse mu bigori bikabateza ibihombo ariko ubu ntakibazo bagifite.

Agira ati, “Iyo nkongwa ije mu bigori inukirwa n’Umuvumburankwavu, igahungira ku Ivubwe rikikije imirima, kuko cyo kiyihumurira igafatirwamo, hashize iminsi nta nkongwa idutera, n’iyo ikinyuguyugu kijemo gihita gisubiramo, ntabwo tugitera imiti kandi ibi byatsi tubyahirira amatungo, byongera umusaruro kuko bikurura azote ituma ibihingwa bikura neza bigatanga umusaruro mwinshi”.

Abahinzi batangiye gutera Umuvumburankwavu mu mirima bahingamo ibigori bavuga ko urumbura ubutaka
Abahinzi batangiye gutera Umuvumburankwavu mu mirima bahingamo ibigori bavuga ko urumbura ubutaka

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu muryango utari uwa Leta FH, Nzeyimana Dieudonné wanafashije abahinzi bo mu Murenge wa Kabacuzi, avuga ko uburyo bwo gukoresha ibyo byatsi bibiri, bwitwa (Push Pull), babihereye ku buryo ikinyugunyugu gitera nkongwa kizi kubitandukanya.

Agira ati, “Iyo icyo kinyugunyugu kije gishaka kona ibigori kinukirwa n’Umuvumburankwavu (Desmodium) iba iteye mu bigori, noneho cyahunga kigahura n’indi mpumuro y’Ivubwe (Brachiria) kikayisanga bikakigwa nabi kuko gifite utwoya kidashobora kwihanganira, tugihanda kigafatwamo”.

Avuga ko ubu abahinzi batangiye gukoresha ubwo buryo mu turima shuri, bagakikiza imirima yabo ibyatsi by’Ivubwe, hanyuma Umuvumburankwavu bakawutera ku mirongo mu mirima hagati mu bigori.

Bayisenge i bumoso yerekana uburyo bwo gukoresha ibihingwa mu gukumira ibyonnyi
Bayisenge i bumoso yerekana uburyo bwo gukoresha ibihingwa mu gukumira ibyonnyi

Avuga ko kubona izo mbuto, bisaba kugura umurama hanyuma bagatubura ingemwe ku buryo bidakomeza guhenda abahinzi kuko ikilo kimwe gishobora kugera ku bihumbi 60frw, ariko nyuma batangira gutera utugeri twabyo.

Avuga ko ibyo byatsi byombi ari ubwatsi bw’amatungo bwongera umukamo kandi ko birwanya isuri, bikanabungabunga ubutaka bugahora butoshye ku buryo igihe cy’ihinga iyo kigeze usanga ubutaka bwararumbutse.

Agira ati, “Hari abaturage batangiye gukoresha ubu buryo, nibo batanga ubuhamya kuko ubu tumaze kubafasha gutera ku gice cya hegitari, tuzakomeza kubafasha gutubura izo ngemwe ku buryo niziba nyinshi bashobora kujya banazigurisha abandi, ni uburyo bwiza burinda gukoresha ibinyabutabire ku bihingwa kandi bwongera umusaruro”.

Ivubwe ni ibyo byatsi bikikije umurima bimeze nk'urubingo rutarakura, nibyo bikurura ikinyugunyugu gitera nkongwa kigafatwamo
Ivubwe ni ibyo byatsi bikikije umurima bimeze nk’urubingo rutarakura, nibyo bikurura ikinyugunyugu gitera nkongwa kigafatwamo

Uburyo bwo gukoresha Push Pull bwari bumenyerewe mu Ntara y’Iburasirazuba, abahinzi bavuga ko kuba bugejejwe mu Majyepfo bizarushaho gufasha abahinzi kwirinda gukoresha imiti y’ibinyabutabire, ishobora kubangamira ubuzima bw’abaturage n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, asaba abahinzi gukomeza gukoresha iryo koranabuhanga, akanashimira umufatanyabikorwa wako FH ku bikorwa byabo mu gufasha ubuyobozi kwita kuri gahunda yo gukura abaturage mu bukene bukabije.

Mu murima hagati Umuvumburankwavu uterwa ku mirongo hagati y'imirongo ibiri y'imbuto y'ibigori
Mu murima hagati Umuvumburankwavu uterwa ku mirongo hagati y’imirongo ibiri y’imbuto y’ibigori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka