Ikoranabuhanga mu mashuri ryitezweho kuzamura ireme ry’uburezi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ikoranabuhanga mu burezi rizakemura ikibazo cy’ifungwa ry’amashuri kubera icyorezo cya COVID-19, kandi abanyeshuri bagakomeza kubona uburezi bufite ireme.

Minisiteri y'Uburezi ivuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri yose bizazamura ireme ry'uburezi
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri yose bizazamura ireme ry’uburezi

Ibyo byavugiwe mu kiganiro ‘ED-Tech’ cyatambutse ku wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021 kuri KT Radio no kuri You Tube ya Kigali Today, cyitabiriwe n’impuguke mu ikoranabuhanga mu burezi, kandi kikazajya kiba ku wa Mbere wa nyuma wa buri kwezi ku bufatanye na Mastercard Foundation.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko bimwe mu byafashije abanyeshuri mu gukomeza amasomo harimo gukoresha ikoranabuhanga, hakaba harongerewe za mudasobwa mu mashuri, no gushyiraho uburyo bwo kwigira kuri Murandasi, aho ibitabo byose bikenewe mu mashuri byashyizwe muri iyo nzira y’iya kure.

Hanakurikiyeho gushyira ibiganiro kuri Radio na za tereviziyo, uyu munsi ikoranabuhanga rikaba rigiye kongerwamo imbaraga ku buryo abanyeshuri bashobora gukurikira amasomo mu ikoranabuhanga rizakomeza kunozwa mu mashuri.

Umunyambanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, atangaza ko hari ibikoresho bisabwa, kugira ngo ikoranabuhanga rikomeze gufasha abanyeshuri birimo n’amasomo ateguye neza.

Agira ati “Ikibazo twagize ni uko usanga hari igihe umuyoboro wa interinete umeze neza utaboneka hamwe n’abarimu bafite ubushobozi, ibyo bikiyongeraho no guhindura imyumvire abagize umuryango kugira ngo bumve kandi bamenye uko bakwita ku bana babo”.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation ishami rishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi mu karere u Rwanda ruherereyemo, Joseph Nsengimana, avuga ko biyemeje gufasha Leta mu burezi binyuze mu bigo by’abikorera bikorana na MINEDUC, bakaba baratangiriye mu bigo byigisha imibare n’ibigo bikoresha uburyo bwa telefone mu gukurikira amasomo.

Atangaza ko amasomo arenga 2,000 yamaze gukorwa akagera kuri za Radio, ariko hakiri imbogamizi y’uko 79% by’imiryango ifite radio byagaragaye ko yakomeje kuba ari zo ikoresha bikaba byabangamira umwana igihe ashaka kuyigiraho, ku buryo hari gushakwa uko umwana yakwigira 100% mu rugo kandi agafashwa kubona ubumenyi bufite ireme.

Avuga ko inshingano ya Mastercard Foundation ari ugutuma inyungu ziri mu ikoranabuhanga zigera hose, no mu bice by’icyaro aho buri muturage ashobora kwigisha umwana bitamugoye.

Agira ati “Turifuza ko ibyo biva mu mujyi bikagera no mu Ntara ku buryo nta mwana uzavuga ngo yabuze uko yiga kuko ari umukene, kubera ko aherereye mu gice runaka, ni muri ubwo buryo dukora hadasigaye inyuma”.

Umuyobozi w’Ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho mu Rugaga nyarwanda rw’abikorera, Alex Ntare, avuga ko abikorera mu ikoranabuhanga bakwiye gutangira kwegera abafite urwego bamaze kugeraho, bagakorana kuko ibikenewe ari porogaramu yo gukoresha kandi abantu bakwiye kumva ko atari iby’abasirimu gusa.

Avuga ko mu cyumweru gitaha hazatangizwa gahunda yo gukorana n’abacuruzi b’ikoranabuhanga nk’irembo, gufatanyiriza hamwe kwegereza ikoranabuhanga mu mashuri kuko kugeza ubu hari abo bantu basaga 1,200. Kuri buri murenge ngo hazaboneka umuntu wo gusobanurira abantu ibyiza by’ikoranabuhanga.

Agira ati “Dufite abacuruzi b’ikoranabuhanga babarirwa hagati ya 1500 na 2000, turashaka ko bakorana n’abandi bifuza gushora mu ikoranabuhanga ku buryo ku kagari no ku murenge hazaba hari umuntu ushinzwe gusobanurira abaturage, kugira ngo bahindure imyumvire kuko usanga abantu bagaragaza ko batizeye ibyo tubakorera kubera ko batabimenyereye”.

Minisitiri Twagirayezu avuga ko hari ibigo byinshi byagerageje gukoresha ikoranabuhanga kandi bikagerwaho, bene ibyo bigo biri kwiyongera kandi bikagenda neza.

Avuga ko hari kwigwa uko abana babona ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga rikenewe, ariko hanatekerezwa uko abaturage bazakira izo mpinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka