Abantu bazakomeza kwambara agapfukamunwa kugeza 60% by’abaturage bakingiwe – MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu bose bazakomeza kwitwararika ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 arimo no kwambara agapfukamunwa kugeza igihe nibura 60% by’abaturage babonye urukingo.

Minisitiri Ngamije asaba abantu gukomeza kwirinda Covid-19 nubwo baba barayikingiwe
Minisitiri Ngamije asaba abantu gukomeza kwirinda Covid-19 nubwo baba barayikingiwe

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, kuri uyu wa 21 Werurwe 2021 mu kiganiro kigamije kugaragaza isura yo gukingira Abanyarwanda n’abaturagrwanda imaze ibyumweru bitatu itangijwe mu Rwanda.

Minisitiri Ngamije yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko urukingo rutarinda uburwayi cyangwa kwandura COVID-19, ahubwo rurinda kuba yahitana uwayirwaye.

Avuga ko Abanyarwanda bamaze gukingirwa nibura inshuro ya mbere bakiri bake ugereranyije n’umubare w’abateganyijwe gukingirwa babarirwa muri 60%, bityo ko nibamara guhabwa inkingo ari bwo hazatangazwa andi mabwiriza mashya.

Agira ati “Abantu bamaze gukingirwa bwa mbere bagomba gukomeza kwitwararika kugira ngo umubiri wabo ugire ubudahangarwa mu gihe bagitegereje guhabwa urukingo rwa kabiri, mu gihe duteganya gukingira nibura 60% by’abaturage kandi tukaba tukiri hasi. Abantu bazakomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo no kwambara agapfukamunwa, gukoraba intoki n’izindi, kugeza nibura uwo mubare ugeze”.

Dr Ngamije avuga ko icyiciro cya mbere cyo gukingira kigeze hafi ku musozo kuko nibura ku nkingo 341.480 zagombaga gutangwa hamaze gutangwa 333.353 zingana na 97%, izisigaye zikaba zizatangwa mu minsi ibiri uhereye ejo.

Avuga ko abahawe urukingo rwa AstraZeneca bazahabwa urwa kabiri hashize nibura ibyumweru umunani kugeza kuri 12 nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo gukoresha urukingo, naho abahawe urukingo rwa Pfizer bo inkingo zabo bazazihabwa nyuma y’iminsi 28 uhereye igihe baruherewe kuko bazibikiwe.

Minisitiri w’Ubuzima amara impungenge abahurura bajya gushaka urukingo batatumwehoko bihanganga bagategereza igihe cyabo kikagera kuko Leta yatumuje inking zizahabwa abagera kuri miliyoni zirindwi kandi ko zizaboneka buri wese akagerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka