Huye/Nyamagabe: Abagororwa 1500 baritegura gusubira mu buzima busanzwe

Umuryango wita ku isanamitima n’iremamiryango (Association Modeste et Innocent - AMI) mu Ntara y’Amajyepfo uratangaza ko abagororwa babarirwa mu gihumbi na magana atanu (1500) bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri gereza za Nyamagabe na Huye bari gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe mbere ya 2022.

Abakoze ibyaha bahabwa inyigisho zituma biyunga n'abo bahemukiye
Abakoze ibyaha bahabwa inyigisho zituma biyunga n’abo bahemukiye

Umuryango AMI usaba imiryango y’abo bagororwa, abacitse ku icumu rya Jenoside n’imiryango yabo kwitegura kwakira abo bagororwa kandi ko bazabana neza kuko bahuguwe uko bazitwara basubiye mu buzima busanzwe.

Bimwe mu bibazo abagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside bagiye gusubira mu buzima busanzwe bakunze kwibaza, harimo uko bazakirwa n’imiryango yabo kandi hari uko bari basanzwe babayeho bitandukanye n’abandi.

Abari bafite imitungo bibaza niba bazayisanga, abasize abagore bibaza niba bazabasanga n’impinduka zabayeho, bakibaza kandi uko bazakirwa n’imiryango bahemukiye.

Mu rwego rwo kubamara izo mpungenge, Umuryango Nyarwanda wita ku isanamitima n’iremamiryango (AMI) watangije gahunda yo kubasanga muri za Gereza bakaganira kuri izo mbogamizi kandi bagasobanurirwa uko zizakemuka.

Umuryango AMI kandi unaganiriza imiryango y’abarokotse Jenoside uko bazitwara babonye ababahemukiye, ndetse ukanategura imiryango y’abafungiye icyaha cya Jenoside uko bazabakira kugira ngo hirindwe ko bazagirana ibibazo.

Umukozi wa AMI ushinzwe gutanga ibiganiro by’isanamitima muri Gereza za Huye na Nyamagabe, Mukayitasire Mediatrice, avuga ko abagororwa bateguwe neza n’ubwo habayeho icyorezo cya Covid-19 cyatumye badahabwa ibiganiro imbonankubone.

Avuga ko ubu muri Gereza ya Huye hari abasaga 1200 bazarangiza ibihano muri uyu mwaka wa 2021, muri Gereza ya Nyamagabe abasaga 400 ni bo bazataha, bose hamwe bakaba barateguwe hifashishijwe ibiganiro by’isanamitima byafashwe mu majwi n’amashusho bakabyoherereza abagororwa bakabirebera muri gereza.

Agira ati, “Ubu twifata amajwi n’amashusho tukabiboherereza. Dusanzwe tumenyeranye mu biganiro nk’ibyo nta mpungenge biteye kuko twashyizeho n’uburyo twakira ibitekerezo byabo mu biganiro bikurikiyeho tukazabisubiza”.

Ni gute uwakoze Jenoside yabana neza n’abo yahemukiye n’umuryango we?

Mukayitasire ahamya ko bishoboka ko uwakoze Jenoside ashobora guhinduka kandi ntazongere kurangwa n’ubugizi bwa nabi ku buryo bizoroha gusangira n’abo bazasanga mu buzima busanzwe.

Avuga ko bishoboka ko uwakoze Jenoside ashobora kandi kugaragaza impinduka mu mibereho asanze hanze kandi igihe bibayeho Abanyarwanda bakamwihanganira by’umwihariko abo mu muryango we kuko bizajya bigenda birangira.

Agira ati “Warakoze Jenoside ushobora kwihindura wowe ubwawe, ugahindura umuryango wawe, ugahindura igihugu, usana umubano wangije wisana nawe ubwawe kandi Igihugu kikuri inyuma”.

Yongeraho ati, “Dushobora kurema ibyiza twakira abacu bafunguwe, hari ibyo tugomba kwakira nk’abagore babo, hari ibyo tugomba kwakira nk’abana babo kandi na bo barateguye kuko biteguye gusubizwa mu buzima busanzwe bihatira kubana neza n’abandi”.

Mukayitasire avuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside batoroherwa no kwakira ibyababayeho ariko na bo bafite imbaraga zirenze zitanga imbabazi kandi na bo bateguwe kuzakira ababahemukiye ubwo bazaba barangije ibihano.

Agira ati “Abacitse ku icumu bazwiho kugira umutima ushoboye kwihangana kuko bafite ubudaheranwa karemano buri hejuru bwo gutanga imbabazi, ntabwo tubigisha gutanga imbabazi ahubwo tubigisha kumenya akamaro k’imbabazi ku wagiriwe nabi, uwagize nabi, no ku gihugu muri rusange”.

Avuga ko gutanga imbabazi bishoboka cyangwa ntizitangwe, kuko buri wese yihitiramo, cyakora ngo kuzitanga biruta byose kuko bitanga amahoro, bityo ko bategurwa kwakira ababahemukiye bazaba batashye kuko amateka adashobora guhinduka cyangwa ngo asubire inyuma.

Agira ati, “Tubibutsa ko ubushobozi karemano babufite kandi imbere y’ibyo udashobora guhindura wowe urihindura kugira ngo imbere yawe habe heza bitewe n’uko uyu munsi witwaye, birasaba kutagirira ubwoba ejo hazaza no kudahagama mu mateka ahubwo tukayakuramo amasomo atuma ejo hazaba heza”.

Imiryango y’abarokotse n’iy’abakoze Jenoside na yo itegurirwa kuzakira neza abazaba barangije ibihano

Nyuma yo guhugura abagororwa hanategurwa imiryango y’abakoze Jenoside n’abayirokotse kugira ngo bazabashe kwakira abagororwa bazaba basubiye mu muryango Nyarwanda, umukozi w’umuryango AMI ushinzwe gutegura iyo miryango mu turere twa Huye na Nyaruguru, Jean de Dieu Uwizeye, avuga ko hari uburyo babikoramo ku buryo uwakoze Jenoside azataha yiteguye kubana n’uwo yahemukiye kandi uwakorewe Jenoside na we akemera kubana na we nta gishyika.

Agira ati “Iyo uwakoze Jenoside atashye abantu hari isura bahita bamubonamo kubera uko bari basanzwe bamuzi na we hari isura ababonamo, tumwigisha rero uko yagira ibyo akora kugira ngo yongere abane na bo neza”.

Binyuze mu matsinda yitwa Amataba, umuryango AMI uhuriza hamwe imiryango y’abakoze Jenoside n’abacitse ku icumu bakigishwa uko buri wese yahinduka akongera kubana na mugenzi we nta kwishishanya.

Muri ayo Mataba, haba hari uwo bita umuntu uri ku gasozi k’urugomo ushushanya wa wundi wakoze Jenoside, n’uri mu gikombe cy’amaganya ari we wacitse ku icumu rya Jenoside, uwo ku kanunga k’urugomo ngo aba yiteguye kugirira nabi uri mu gikombe cy’amaganya.

Inyigisho rero ikibanda ku gusaba uri ku kanunga k’urugomo kumanuka akareka ubugome kandi akanagaragaza ko yaburetse koko ahubwo akazamura wa wundi uri mu gikombe cy’amaganya akamwereka ko nta bugome ahubwo ko aje kubaka.

Agira ati “Uwitegura gusubira mu buzima busanzwe tumwereka uko abanira uwacitse ku icumu rya Jenoside akamwereka ko ari amaboko amuzaniye, ari imbaraga amuzaniye, ari ubuntu umuzaniye, yishimire ko uje kurusha uko yaterwa ubwoba n’uko uje.

Uwizeye ahamya ko gutegura imiryango abarangije ibihano bazajyamo bituma nta yandi makimbirane ashobora kubaho kuko buri wese aba yiteguye kwakira mugenzi we, kandi ko muri ayo matsinda y’Amataba byagaragaye ko abatashye babana neza n’abo bahemukiye.

Amataba yatumye abarangije ibihano ku cyaha cya Jenoside babana neza n’abo bahemukiye

Mu Murenge wa Mbazi ahari amwe muri ayo matsinda y’Amataba, abarokotse Jenoside n’ababahemukiye bahuriye mu Mataba bahamya ko babanye neza kandi biyunze kugeza n’aho bagabirana, bagasangira kandi bagafashanya.

Urugero ni mu Mudugudu Ruhuha mu Kagari ka Rusagara aho uwitwa Ndushabandi Antoine wafunguwe kubera icyaha cya Jenoside yabonye umwanya wo gusaba imbabazi uwo yahemukiye kubera imitungo ye yangije akamusaba imbabazi kandi na we akazimuha.

Ndushabandi yakomeje urugendo kugeza ubwo yitabira ibiganiro byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mbere yatinyaga kubijyamo akeka ko abarokotse bamugirira nabi, ariko amaze kwiyumva mu bo bari kumwe mu itsinda ubu abanye neza n’uwo yahemukiye kandi yitabira ibiganiro byo kwibuka no gutanga ubuhamya kuri Jenoside.

Agira ati, “Ubu uwo nahemukiye yarambabariye angabanyiriza amafaranga y’imitungo ye nangije muri Jenoside, kandi ubu tubanye neza ni we dusangira, ni we dutumirana ndetse baherutse no kudushyingira umukobwa wabo mu muryango wacu nta rwikekwe rugihari”.

Imiryango y’Abarokotse Jenosidse yakorewe Abatutsi na yo igaragaza ko kwakira abarangije ibihano byabo ku cyaha cya Jenoside, cyangwa abafunguwe ku bw’imbabazi byatumye barushaho kunga ubumwe kubera ibiganiro bihabwa impande zombi.

Abarokotse bavuga ko ibyo biganiro byagize uruhare mu gufasha abafunguwe kwishyura imitungo bangije muri Jenoside abadafite ubushobozi bakagabanyirizwa cyagwa bagasonerwa kandi bikorwa mu bwumvikane.

Barakagira Nepomuseni uyobora itsinda ry’Amataba mu Murenge wa Mbazi mu Kagari ka Rusagara, avuga ko muri ako kagari bafatanyije n’abafunguwe kwishyuza imitungo ku buryo imanza zisaga 150 zose zarangijwe mu bwumvikane.

Avuga ko nyuma yo kwishyura imitungo hakurikiyeho ko abacitse ku icumu rya Jenoside begera abafunguwe babafasha kumva ibyiza byo kwitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, maze batangira urugendo rwo kujya bajyana Kwibuka kandi bibohora benshi mu gukomeza kuvugisha ukuri kuri Jenoside.

Gereza ya Huye na Nyamagabe zifungiyemo abasaga ibihumbi birindwi (7000) ku cyaha cya Jenoside, umwaka wa 2022 ukaba uzasozwa hatashyemo abasaga 1600, imiryango yabo n’iy’abacitse ku icumu ikaba isabwa kubakira nta gihunga kuko bamaze gutegurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakuru yanyu turayakunda cyane

Emmanuel NSENGIMANA yanditse ku itariki ya: 4-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka