Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Ngororero imvura yaguye ari nyinshi iteza inkangu ndetse inasenya amazu, bihitana abantu icyenda, abandi babiri baburirwa irengero.
Abantu batanu bitabye Imana bazize inkangu yaridutse igasenyera umuryango umwe w’abana bane n’umubyeyi wabo.
Minisiteri y’Uburezi yandikiye abayobozi b’Uturere ibasaba guca akajagari kagaragara mu iyongezwa ry’amafaranga yakwa ababyeyi n’igenwa ry’agahimbaza musyi ka mwarimu.
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa, Ndakubana Bertin w’imyaka 59 y’amavuko ntarakandagira mu kiliziya kubera amagambo y’agashinyaguro Padiri Athanase Seromba yababwiye igihe bamuhungiragaho.
Abafatanyabikorwa mu burezi bw’amashuri abanza baravuga ko ikibazo cy’ibitabo bidahagije mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza kibangamiye umuco wo gusoma.
Umuryango Imbuto Foundation usaba urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda kwitabira gahunda yo kwiga kuvuga no kugaragaza ubumenyi bwabo mu ruhame.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mazi n’amashyamba (RWAFA) kiratangaza ko mu myaka itandatu iri imbere umugezi wa Nyabarongo uzaba urubogobogo.
Ababyeyi barerera mu Kigo cy’amashuri cy’ubumenyingiro cya Nyanza Technical Shool baravuga ko inzu y’uburyamo bw’abana biyujurije igiye kurushaho kubungabunga umutekano wabo.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango baravuga ko Urwibutso rwa Mbuye rugiye gusubiza agaciro ababo biciwe ku gasozi ka Nzaratsi, bagashyingurwa mu buryo buciriritse
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko bwugarijwe n’ikibazo cy’imodoka zitwara abarwayi zizwi ku izina ry’imbangukiragutabara zidahagije.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bagaruye icyizere cy’iterambere kubera ibikorwaremezo nyuma y’igihe bugarijwe n’ubwigunge.
Urwego rw’Igihugu rw’ Imiyoborere (RGB) ruratangaza ko ababwiriza butumwa mu nsengero batabyigiye bazigwaho kugira ngo batayobya abayoboke babo.
Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga PSF rwiyemeje guhangana n’imyumvire y’abikorera badindiza iterambere ry’akarere.
Ibigo bibiri byigenga byigisha imyuga mu Karere ka Muhanga byahagarikiwe gutanga amasomo kubera ko bitujuje ibisabwa.
Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko umwaka wa 2018 ruzaba rwamaze gusesengura no guha umurongo amadosiye 2000 y’ibirarane rufite.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco ‘National rehabilitation Servise’ kiratangaza ko umwana wavuye muri icyo kigo giherereye Iwawa uzongera gusubira mu muhanda azajya akurikiranwa mu nkiko.
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss w’Umurenge wa Mushishiro ribaye bwa mbere ryegukanywe na Umuhoza Delice w’imyaka 19 y’amavuko.
Abakobwa batanu bo mu tugari dutandatu tugize Umurenge wa Mushishiro wo mu Karere ka Muhanga nibo bari guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Mushishiro.
Ange Mukagahima wo mu Karere ka Muhanga kuri ubu ari mu byishimo nyuma yo gutsindira igihembo cya miliyoni 1RWf kubera umushinga we wahize indi mu Ntara y’Amajyepfo.
Komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi yanze ibyifuzo by’abanyeshuri biga muri Kaminuza zigenga basaba ko na bo bajya bahabwa inguzanyo ya Buruse.
Umuryango Nyarwanda wita ku muco wo kubaka amahoro AEGIS Trust, uratangaza ko kwigisha amahoro mu mashuri bizahindura urubyiruko rwa nyuma ya Jenoside.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose arasaba abahinzi gushyira imbaraga mu guhinga no gutera imbuto, kugira ngo badacikanwa n’igihembwe 2018 A.
Abantu umunani bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Muhanga Akagari ka Nyamirama bitabye Imana abandi bane barakomereka bagwiriwe n’ikorombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.
Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga bizihije umuganura basabana n’imiryango yabo kandi bizihiza intsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi umugore witwa Nyirahabimana Marie Goreti, nyuma yo gutahura imifuka itatu y’urumogi mu rugo rwabo.
Imiryango y’Abanyamulenge ituye hirya no hino mu Rwanda yibutse, ababo biciwe mu nkambi ya Gatumba mu gihugu cy’u Burundi.
Amakipe ya MAGIC FC yo mu Karere ka Muhanga yihariye ibihembo bikuru mu marushanwa yo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Iyo winjiye mu Mujyi wa Muhanga, waba uva i Kigali cyangwa ugana yo, utungurwa n’ubwiza bw’inyubako nshya ya Gare ya Muhanga, ibura amezi abiri ngo itahwe ku mugaragaro.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiratangaza ko buri wa gatanu w’icyumweru kizajya gihura n’abashoramari bakorera mu Rwanda, mu rwego rwo guhana amakuru yo kunoza ishoramari.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atarumva impamvu hari abayobozi biyemeza gukora ibintu runaka biteza imbere igihugu ariko ibyo biyemeje ntibabishyire mu bikorwa.