Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwangiye Urayeneza Gerard wari umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango kuburanishirizwa aho akekwa ko yakoreye icyaha, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abatuye mu gice cyahariwe kubakwamo inganda kutihurira kugurisha ubutaka bwabo n’abashoramari igihe batumvikanye ku biciro by’ubutaka bifuza.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) itangaza ko igikorwa ngarukamwaka cyo gutoranya abarinzi b’igihango kigamije ku isonga gutanga amasomo agamije gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, kwigira ku bikorwa byiza by’abarinzi b’igihango.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aratangaza ko uturere tw’Intara y’Amajyepfo tugiye kujya twigiranaho kugira ngo udukora nabi twigire ku dukora neza, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu makosa yo gucunga umutungo n’imari ya Leta.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority - RRA) cyashyikiriye Akarere ka Ngororero inkunga ya Miliyoni 25Frw yo kugura isakaro ry’amabati ku baturage basenyewe n’ibiza bari bacumbikiwe mu baturanyi no mu bigo by’amashuri.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irashishikariza abaturage kwitabira ubworozi bw’inkoko zo mu bwoko bwa SASO, nibura buri muryango ukagira inkoko eshanu mu rwego rwo kurwanya imirire mibi hagamijwe iterambere.
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo baremeye inzu imiryango icyenda y’abagore bakennye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Ibigo 24 bicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero byahagaritswe by’agateganyo imirimo yabyo, mu rwego rwo kunoza ibiteganywa n’amabwiriza y’ubucukuzi.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPFOF) n’abafatanyabikorwa bayo, bagiye gutangiza ubukangurambaga bw’igihe kirekire bwo kwigisha abangavu kuvuga ‘Oya’, mu rwego rwo kurwanya no gukumira kubasambanya.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari ya Leta (PAC), iranenga Akarere ka Muhanga kubera icyo yita gukorera ku jisho ry’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko impamvu Akarere kasubiye inyuma mu myaka ibiri ugereranyije n’imyaka itanu ishize byatewe n’abakozi bashya kakiriye bagatangira imirimo batarinjizwa neza mu nshingano.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yaburiye abayobozi bakuru b’Ikigega cy’ingwate gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), kubera kunanirwa kuzuza inshingano zo guteza imbere ibigo bito mu Rwanda.
Abakecuru n’abasaza bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuwe amaso babazwe uburwayi bw’ishaza bakongera kubona, barishimira serivisi begerejwe n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso byabasanze iwabo mu Karere ka Ruhango.
Inama yiga ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari ihuza u Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi na Angola iraterana hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020.
Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yafashe icyemezo cyo kohereza Kabuga Félicien uregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanira i La Haye mu Buhorandi aho kuburanira i Arusha muri Tanzaniya.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko yiteguye guhangana n’ikibazo cy’abana bashobora kubura ubushobozi bwo gusubira ku mashuri igihe azaba yongeye gusubukurwa.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko iri kwiga uko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga yakomorerwa imirimo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuvurira abanduye COVID-19 mu ngo ku bantu bari munsi y’imyaka 65 byatumye hirindwa kongera ibigo bikurikirana abanduye kandi binorohereza abagomba kubakurikirana n’ikiguzi cyo kubavura.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) igaragaza ko itangazamakuru ry’u Rwanda rihagaze neza mu kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge, nubwo hakiri bamwe mu banyamakuru bandika cyangwa batangaza inkuru zibiba urwango.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwemeje ko urubanza rwa Nsabinama Callixte n’urwa Herman Nsengimana bombi bari abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa FLN zihurizwa hamwe.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta umwaka wa 2019, igaragaza ko Akarere ka Karongi kagifite amakosa menshi mu mikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta, by’umwihariko mu mitangire y’amasoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abafite aho bahurira n’urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu, baravuga ko kuboneza urubyaro ku bangavu byarushaho gukumira ikibazo cy’inda z’imburagihe ku bakobwa batarageza imyaka y’ubukure.
Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubiwyunge (NURC) Fidele Ndayisaba, arasaba Abanyarwanda kuzifatanya kuzirikana Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge mu bikorwa byose bizamara ukwezi k’Ukwakira.
Abashinzwe ubugenzuzi mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Turere twa Muhanga, Ruhango, Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire mu rwego rwo guteza imbere abaturage.
Abatwara ibintu n’abantu ku magare bazwi nk’Abanyonzi bishimiye kugaruka mu muhanda ariko barasaba koroherezwa kubona ingofero zabugenewe zijyanye n’akazi n’ubushobozi bwabo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zemerewe gukora.
Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cya burundu kuri Leon Mugesera nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe rugasanga nta shingiro bufite.
Urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu bahawe imashini zo kudoda baratangaza ko bagiye kwikura mu bukene bukabije, kandi bagafasha na bagenzi babo kwiga umwuga w’ubudozi kuko wizeweho kubateza imbere.
Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu bahawe ingororano na Nyakubahwa Perezida Kagame baratangaza ko bazayikoresha biteza imbere kandi bakagura ibikorwa basanzwe bafatanyamo n’inzego z’ubuyobozi by’umwihariko gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Byabereye mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 ubwo Moto ifite Plaque RF 996 C yari itwawe n’uwitwa Mbarushimana Joseph w’imyaka 26 y’amavuko, ukomoka Karere ka Nyanza yagwirwaga n’igiti batemaga ku muhanda, ibiti byatemwaga ku muhanda mu murenge wa Kabagari.