Hari abaturage batangaza ko ibikorwa bitandukanye by’umuganda bituma barushaho kunga ubumwe hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka Igihugu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) kiratangaza ko bitarenze itariki ya 15 Mutarama 2021 ibishushanyo mbonera by’imijyi itandatu yunganira Kigali bizaba byasohotse, kugira ngo byemezwe burundu n’Inama Njyanama z’uturere turimo iyo mijyi.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga cyarangije kwemezwa ubu hakaba hategerejwe ko ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kigisohora.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bahawe inka muri gahunda ya Girinka baratangaza ko biteje imbere ku buryo hari abageze ku rwego rwo gutanga imirimo mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abaturage bafite ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubuhinzi hafi mu turere duhana imbibi na Muhanga bakomeza kubikora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko amande ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yashyizwe hagati ya 1000frw kugera ku bihumbi 400frw.
Umwaka wa 2020 wari witezweho guhindura byinshi mu mpande zose z’ishoramari ry’u Rwanda n’ubucuruzi wihindurije mu gihe gito cyane kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 kugeza magingo aya haracyari abacuruzi batarafungura imiryango.
Amezi icumi arashize kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020 abakozi b’Akarere basaga 40 beguye, abandi bahagarika akazi, abandi barasezera kubera impamvu zitamenyekanye kuko buri wese yagiye yandika agaragaza impamvu bwite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bwahagurukiye gukurikirana ibyerekeranye n’umutekano.
Bamwe mu bagana isoko rya Muhanga guhaha iby’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani baravuga ko n’ubwo ubukungu butifashe neza hari abagerageje guhahira Noheli, abacuruzi na bo bavuga ko babonye abakiriya baringaniye.
Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Simaragde, arasaba abakirisitu Gatolika kwizihiriza Noheli mu miryango yabo birinda COVID-19 nk’uko byagenze hizihizwa Pasika uyu mwaka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ubukungu bw’Igihugu buri kuzamuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Ntongwe na Kinazi mu Karere ka Ruhango yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ruhango kuri uyu wa 19 Ukuboza 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ubukungu n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri gahunda yo gukura mu bukene abaturage bo mu muhora wa Kaduha-Gitwe, Leta izakomeza gutera inkunga icyo gikorwa.
Inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zafashe abantu 111 batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo abari bambaye nabi agapfukamunwa, abasuhuzanya, kudahana intera hagati y’umuntu n’undi no kujya mu tubari.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko amafaranga Leta yemeye guha amakompanyi atwara abantu mu modoka rusange yunganira igiciro cy’urugendo azatangira kubageraho mu cyumweru gitaha.
Ishyirahamwe ryo gutwara abantu n’ibintu (RFTC) rirasaba abatwara abagenzi kwihangana bagakora batongeza ibiciro kandi bagatwara abantu mu gihe Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutarashyiraho ibiciro bishya by’ingendo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko imibare y’abandura COVID-19 nikomeza kwiyongera bizateza igihombo ku bucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko ku ikubitiro Abanyarwanda 20% bafite ibyago byo kwandura COVID-19 ari bo bazakingirwa urukingo rukigera mu gihugu mu mezi atatu ari imbere.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Kavumu na Sovu mu Karere ka Ngororero bari bafunzwe bamaze kurekurwa, ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko byose byakozwe mu butabera bwuzuye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, aratangaza ko hatangiye ubukangurambaga mu nzego z’ibanze n’abaturage mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije birimo n’amashyamba mu gice cy’Amayaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abantu babiri bari barengewe n’ikirombe kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 09 Ukuboza 2020 bakuwemo ari bazima, ariko hakaba hagiye gukurikiranwa ba nyir’ikirombe kuko cyari cyarahagaritswe bakarenga ku mabwiriza bakoherezamo abakozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abaturage bari gushaka kubyiganira kujya mu cyiciro cya nyuma cy’ubudehe cya D, ibyo ngo bikaba bishobora kuba biterwa n’amarangamutima akomoka ku byiciro by’ubudehe byabanje.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iratangaza ko itangazamakuru ryitwaye neza mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu biganiro n’inkuru bijyanye no kwibuka.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bishimira kuba ibyumba by’amashuri biri kuzura bikanatahwa, bakibutsa abayobozi ko hanakenewe abarimu bazabyigishamo kandi babifitiye ubumenyi, kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere.
Ibitaro bya Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bigaragaza ko abarwayi basaga ibihumbi 46 bavuwe indwara ziterwa n’umwanda mu mezi icumi abanza y’uyu mwaka, ni ukuvuga 53% by’abarwayi basaga ibihumbi 86 bakiriwe kuri ibyo bitaro kuva muri Mutarama 2020.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko kuba u Rwanda rugize Karidinali ku myaka mike Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda bivuze ko icyiza cyangwa ikibi kitagendera ku myaka kuko icyiza kiba cyiza aho kigeze hose mu gihe ikibi kiba kibi bitewe n’aho gihereye.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango barifuza ko umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 hongerwa ibikorwa remezo mu bice by’icyaro kugira ngo barusheho kuva mu bwigunge.
Abaturage bo mu Mirenge ya Bwira, Sovu, Ndaro n’indi mirenge iherereye mu misozi ya Ngororero, baravuga ko bongeye kwegura ingobyi gakondo ngo bazifashishe mu kugeza abarwayi kwa muganga kubera iyangirika ry’imihanda ryatumye imbangukiragutabara zitakibona aho zica ngo zibafashe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko gukusanya amakuru akenewe mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bizakorerwa mu masibo bityo bikazatuma buri muturage anogerwa n’icykiciro arimo.