Kubera iki abajya muri Stade n’Insengero badasabwa kwipimisha nyamara abajya mu bukwe bakabisabwa?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko impamvu abantu bajya mu nsengero no muri stade z’imikino badasabwa kwipimisha, nk’uko bisabwa abajya mu bukwe no mu nama zitandukanye, ari uko bo batanduzanya cyane.

Avuga ko kwicara mu rusengero abantu bambaye udupfukamunwa, ubushakashatsi bwagaragaje ko uburyo bwo kwanduzanya buri hasi cyane. Naho muri stade ngo ho biragoye kwanduzanya kuko ho ari hanze hari umwuka mwinshi.

Dr Mpunga yongeraho ko mu myaka ibiri ishize, ubwandu bwinshi bwaturukaga ku bintu bituma abantu bahurira ahantu hamwe batambaye udupfukamunwa, cyane mu bukwe no mu nama.

Ati “Mwagiye mubibona ahantu hose mu gihe twabayemo muri iyi myaka ibiri, ubwandu bwinshi bwaturukaga ku bintu bituma abantu bahurira ahantu hamwe, bakuyemo agapfukamunwa, basangira, barya, nta mwuka uhagije bikabaviramo kwanduzanya.”

Avuga ko ariyo mpamvu bigoye nonaha kwemerera abo bantu guhura batipimishije, ahubwo bakwiye kubikora kubera ko bageramo imyitwarire igahinduka, bagakuramo udupfukamunwa bakanasangira.

Dr. Mpunga asaba abantu batarikingiza kubikora vuba, kugira ngo Abanyarwanda bose bajye ku kigero kimwe cy’ubwirinzi.

Kuba hatangiye kuboneka urujya n’uruza kubera imipaka yafunguwe, yasabye Abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda kugira ngo ubwandu butongera kwiyongera.

Yasobanuye kandi ko kuba abamaze gufata urukingo rwa kabiri barenga miliyoni zirindwi, mu gihe urwo kwishimangiza ari hafi miliyoni ebyiri, biterwa n’uko amezi atatu kugira ngo baruhabwe ataragera.

Yizeza ko mu mpera za Mata 2022, abafashe urukingo rwo gushimangira nabo bazaba barenga miliyoni eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka