Kayonza: Abaturage bishimiye guhabwa serivisi z’ubuvuzi babasanze mu midugudu

Abaturage b’Akarere ka Kayonza, cyane cyane abo mu mirenge y’icyaro bishimiye guhabwa serivisi z’ubuvuzi babasanze iwabo mu midugudu.

Basuzumwe indwara zitandukanye zirimo n'iz'amaso
Basuzumwe indwara zitandukanye zirimo n’iz’amaso

Ibyo birimo gukorwa n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuvuzi, ku bufatanye n’abaganga baturutse mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubuvuzi Amiel Nzayisenga, avuga ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango w’abanyeshuri biga Ubuvuzi (MEDSAR) ubayeho muri Kaminuza y’u Rwanda.

Avuga mu kwizihiza uwo munsi bateguye ibikorwa bitandukanye, harimo n’icyo kuvura abaturage babasanze mu midugudu iwabo, cyane abatuye mu cyaro kure yo kwa muganga.

Avuga ko ku nkunga ya Kaminuza n’Umuryango Inshuti mu buzima, bashatse abandi baganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye, harimo amenyo n’amaso ndetse n’indwara zitandura, kuko kenshi ngo abazifite bakunze kugira ikibazo cy’amaso.

Ati “Mu cyaro usanga abantu bafite indwara zitandukanye cyane izitandura batabizi, kuko si kenshi bajya kwa muganga. Hari n’abatajya kwa muganga kubera gutinya umurongo munini w’abakeneye muganga kubera ubucye bwabo mu bitaro.”

Avuga ko ariyo mpamvu bashatse abaganga bakabazana mu baturage aho batuye, kugira ngo babafashe mu kubasuzuma no ku bujyanama.

Mukarinda Claudette wo mu mudugudu wa Bubindi, Akagari ka Murama mu Murenge wa Murama, avuga ko yari afite ikibazo cy’amaso ariko atabizi kuko yakekaga izindi ndwara asanganywe.

Ashima ubuvuzi yahawe kuko ngo byari kumugora kuzagera ku bitaro bya Rwinkwavu.

Yagize ati “Nsanganywe ikibazo cya asima ndetse nabazwe kabiri mu mutwe, rero umutwe wahoraga undya nkeka ko ari ukubagwa ariko basanze mfite ikibazo cy’amaso n’amenyo. Ubu banyohereje ku bitaro bya Rwinkwavu.”

Ibyo bibazo yari abihuje na Ntirugirumwe Wellars uvuga ko yari amaze igihe yumva utuntu mu maso, byatumaga atabasha gusoma ariko agakeka ko biterwa n’ingaruka z’indwara y’umwijima asanganywe.

Avuga ko bamusuzumye bagasanga afite ikibazo cy’amaso n’amenyo, ndetse nawe yoherezwa ku bitaro bya Rwinkwavu.

Ati “Nahoranaga utuntu tumeze nk’utubuye mu maso, nakarabamo rimwe na rimwe tukagenda, gusa sinatekerezaga ko ndwaye amaso babimbwiye nonaha bampa n’indorerwamo zayo, ndetse banasanze amenyo yanjye arimo ibinogo ubu nzajya i Rwinkwavu.”

Baravura abaturage babasanze iwabo
Baravura abaturage babasanze iwabo

Abasanganywe ikibazo cy’amaso bahawe indorerwamo zayo, ndetse boherezwa ku bitaro kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa Kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022, kikazamara iminsi itanu, kikaba gikorerwa ku masite ane.

Nyuma ya Kayonza kikazakomereza mu Karere kamwe mu mujyi wa Kigali, bitewe n’ubushobozi buzaba bwabonetse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka