Nyagatare: Bishimiye igiciro gishya cy’ibigori bakifuza ko cyakurikizwa

Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bishimiye igiciro cy’ibigori cyatangajwe, ariko nanone bakifuza ko aricyo cyakurikizwa n’abaguzi b’umusaruro wabo.

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje igiciro cy’ibigori, aho ikilo kimwe ku muhinzi ku bigori bivunguye ari 237Frs na 215 Frs ku mahundo.

Mugarura wo mu Murenge wa Katabagemu, avuga ko igiciro cyatangaje ari cyiza, agasaba ko abacuruzi b’imyaka bagikurikiza.

Ati "Icyo giciro ntacyo gitwaye ukurikije ibishoro n’igiciro harimo inyungu nkeya. Ikibazo abacuruzi ntibazacyubahiriza, kandi buri gihe ni ko bigenda."

Yifuza ko inzego z’ibanze zahaguruka zikarengera umuhinzi ntahendwe.

Mu Murenge wa Nyagatare mbere na nyuma y’uko ibiciro by’ibigori bitangazwa, ikilo cy’ibigori bivunguye ku muhinzi cyari amafaranga 200.

Umwe mu bacuruzi utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bagura bakurikije nabo isoko bafite.

Yagize ati "Ungurira ampa 250Frs, urumva nanjye ngomba kubonaho nkabifatira 200 frs. Natwe tubonye isoko ryiza icyo giciro twacyubahiriza rwose, ariko biragoye."

Mu Karere ka Nyagatare abaguzi banini b’umusaruro w’ibigori ni RGCC, AIF n’abandi, ariko kenshi nabo ugasanga bafite abo bahaye amasoko nabo batubahiriza ibiciro byemejwe hagati ya MINICOM, MINAGRI, RAB, Abacuruzi banini, abanyenganda zitunganya umusaruro w’ibigori, abahagarariye abahinzi n’abayobozi mu turere bafite mu nshingano ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka