RAB irasaba abahinzi gusarura ibigori byumye neza birinda ko byangirika

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami ya Nyagatare, Kagwa Evalde, arasaba abahinzi gusarura ibigori byumye neza, hagamijwe ko umusaruro uba mwiza, kuko kenshi wangirika mu isarura.

Ni ngombwa ko ibigori biba byumye neza kugira ngo bisarurwe
Ni ngombwa ko ibigori biba byumye neza kugira ngo bisarurwe

Uku kwezi kwa Gashyantare henshi mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo abahinzi b’ibigori batangiye gusarura.

Kagwa Evalde avuga ko kugira ngo umuhinzi amenye ko ibigori bye byumye, bikwiye gusarurwa, ari uko biba bimaze kugira ibara rya kaki kandi bicuramye.

Avuga ko umuhinzi akwiye gusarura ari uko yiteguye amahema yo kwanikaho, ndetse n’imifuka yo guhunikamo.

Ati “Amaze kubona ko ibigori byacuramye ashaka amashitingi yo kwanikaho ku buryo ibigori bidahura n’igitaka cyangwa bikajyamo amazi bikazana uruhumbu, kuko ari uburozi none akaba yiteguye imifuka ku buryo iyo bimaze kuma neza, abivungura agahunika agategereza isoko.”

Ariko nanone ngo hari ubundi buryo umuhinzi yafata neza umusaruro w’ibigori, yikoreye ubwanikiro byoroheje.

Agira ati “Icyo dukangurira abahinzi nanone ni ukwikorera ubwanikiro bworoheje bashinga ibiti bagasharikaho ibigori bikumiraho, bakabona guhunika byagejeje ubwume bwemewe.”

Avuga ko ibigori bisaruwe bitumye kenshi bikunze kugira ikibazo cy’uruhumbu kandi rukaba ari uburozi.

Yashishikarije abahinzi kujya bategereza isoko ryemewe ku baguzi b’imyaka bemewe, aho kugurisha umusaruro wabo abamamyi babahenda.

Yongeraho ko mu rwego rwo gufata neza umusaruro, mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ubwanikiro bw’ibigori 160, ndetse hakaba hateganywa no kubakwa ubundi.

I Ryabega mu Karere ka Nyagatare na Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ubu hari imashini zumisha umusaruro w’ibigori kandi zikaba zinimuka, zikaba zakorera ahandi hari umusaruro mwinshi.

Kagwa arasaba ba rwiyemezamirimo gushora imari mu kugura imashini zumisha umusaruro, kuko batahomba, cyane ko abazikenera ari benshi n’ubwo hari izaguzwe na Leta.

N’ubwo nta mibare irakorwa kuko isarura aribwo rigitangira, RAB Sitasiyo ya Nyagatare ivuga ko umusaruro w’ibigori w’iki gihembwe cy’ihinga 2022 A, uzaba mucye ugereranyije n’uwajyaga uboneka mu myaka yabanje, kubera ikibazo cy’izuba ryinshi muri imwe mu mirenge y’uturere twa Nyagatare na Gatsibo.

Gusa nanone ngo nta nzara cyangwa amapfa bizagaragara kuko abahinzi batarumbije burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka