
Umukecuru Nyirankabije Veneranda w’imyaka 73 y’amavuko, akaba yaravukiye i Nyarubuye ndetse aranahashakira, avuga ko Imigongo ikomoka mu Gisaka cya Migongo, iyabayeho bwa mbere ikaba ikomoka mu nzu y’umuhungu w’Umwami w’i Gisaka, Kakira ka Kimenyi cya Bazimya wa Ruregeya.
Nyirankabije ati “Imigongo ikomoka mu Gisaka cy’Imigongo, ngira ngo urumva ko n’izina byenda guhura ariko noneho bwa mbere yakomotse mu nzu y’umuhungu wa Kimenyi witwa Kakira, yagiye gushaka (Kurongora) abakobwa bo mu Gisaka inzu ye bayitakamo imigongo.”
Avuga ko kuva ubwo umukobwa umaze kuba inkumi y’umutima kandi yiyubashye, inzu y’iwabo yagombaga kuyitakamo imigongo.
Yongeraho ko nta handi imigongo yakorwaga uretse mu Gisaka cya Migongo, kandi uko ikorwa ubu ngo ninako yakorwaga muri icyo gihe hifashishijwe amase y’inka, hakavangwamo n’ibindi bintu ariko igashyirwa mu nzu za Kinyarwanda.

Agira ati “Ibyo nkubwira jye ndabihamya, Imigongo ni ikirangantego cya Gisaka cya Migongo ariyo Kirehe y’ubu. Abandi bayikora nabo barabizi ko ikomoka iwacu kandi gukwira hose ni ubwiza bwayo. N’ubu sinakubwira uko tuyikora, ibyo tuvanga kugira ngo irusheho gucya, keretse nkwizeye nabwo utazavuga iryo banga”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko bagiye gufasha Koperative Abakundamuco y’abakora imigongo mu Murenge wa Nyarubuye kumenyakanisha ibikorwa byayo, ariko no gufasha urubyiruko kwiga kuyikora ku buryo umwihariko ukomeza kuboneka ku ivuko.
Ati “Ni no kwibutsa burya imigongo ituruka muri aka gace, icyagiye kigaragara ni uko abaturage bafite ubumenyi kandi bakaba bamaze imyaka myinshi bayikora, nta buryo bwo kubimenyekanisha buhari.”
Akomeza agira ati “Icya mbere twakoze ni ukubashakira aho bakorera, ku ikubitiro iriya koperative ya Nyarubuye twayishakiye inzu hano i Nyakarambi ubu irimo gusanwa, hari aho bazajya bamurikiramo ibikorwa byabo n’aho bacururiza.”
Avuga ko muri iyo nzu kandi hazaba harimo icyumba cyigishirizwamo urubyiruko gukora imigongo, kugira ngo kavukire yabo itazacika.

Akarere ariko ngo kazanafasha mu gukora inyigo ijyanye no kumenyekanisha ibikorwa byabo.
N’ubwo bemerewe iyo nzu, Nyirankabije, ari we muyobozi wa Koperative, avuga ko bashima icyo gitekerezo ariko nanone akifuza ko bishoboka haboneka n’inzu ya Kinyarwanda i Nyarubuye, izajya igaragaramo imigongo ariko n’ibindi bijyanye n’umuco wa Kinyarwanda.
Ati “Duhora tubisaba Imana n’abadusumbye, icyadushimisha ni uko haboneka iriya nzu yenda igashyirwa ahandi twacururiza ariko iya Kinyarwanda niba bishoboka, igashyirwa hano i Nyarubuye, ariko tukabona iriya nzu Migongo nk’uko ari Migongo ya Migongo”.
Avuga ko ikigamijwe kuri iyo nzu ya Kinyarwanda ari ukugira ngo bigishe urubyiruko gukora imigongo, kugira ngo rubashe kwibeshaho ndetse n’umuco ku buryo nibasaza, urubyiruko ruzasigarana umuco Nyarwanda.

Ohereza igitekerezo
|
Iyi migongo ko nayibonye Addis Muri Ethiopia bo bayikuye he?
Turabashimiye.
Burya nayo ngo igira amoko atandukanye.
Nabyo muzabiturebere