Nyagatare: Ibigo by’ubuvuzi begerejwe byabarinze kwivuza magendu no kurembera mu ngo

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Tabagwe ndetse no ku bitaro bya Gatunda bashima Leta yabegereje aya mavuriro kuko mbere hari abivuzaga magendu cyangwa bakarembera mu ngo kubera ingendo ndende bakora mu mihanda mibi bajya ku bitaro bya Nyagatare.

Bashima Leta yabahaye ivuriro rishya ndetse rigashyirwamo serivisi ubundi zitangirwa mu bitaro
Bashima Leta yabahaye ivuriro rishya ndetse rigashyirwamo serivisi ubundi zitangirwa mu bitaro

Twagirayezu Phocas wo mu Kagari ka Tabagwe, Umurenge wa Tabagwe, avuga ko n’ubwo bari basanganywe ikigo nderabuzima ariko hari indwara kitavuraga bigatuma bamwe bajya kuzivuza magendu mu gihugu cya Uganda nabwo ntibakire.

Agira ati “Byabaga bigoranye cyane, washakaga itike ya 3,000 kujya Nyagatare no kugaruka abatayafite hari bamwe bajyaga Kamwezi. Byabaga ari ukuvura magendu bamwe amenyo agacikiramo, bikabasaba nanone kujya kuyikuzamo Nyagatare cyangwa i Kigali.”

Rutagengwa Eugene wo mu Mudugudu wa Butimba mu Kagari ka Nyarurema mu Murenge wa Gatunda avuga ko bivurizaga ku kigo nderabuzima cya Nyarurema ariko uburwayi bwakomera bakoherezwa i Nyagatare ku bitaro.

Avuga ko byari bigoranye utajyanywe n’imbangukiragutabara bikamugora kubera amafaranga y’urugendo 6,000 kugenda no kugaruka bitabonwaga na buri wese.

Avuga ko hari abarembera mu ngo rimwe na rimwe hakabaho impfu haba mu ngo cyangwa mu nzira umurwayi ajya ku bitaro Nyagatare.

Ati “Ingorane zari nyinshi abenshi bagwaga mu nzira bajya Nyagatare hari n’abagwaga mu ngo kubera kubura amikoro yabagezayo.”

Ibitaro bya Gatunda byakemuye ibibazo byo kurembera mu ngo
Ibitaro bya Gatunda byakemuye ibibazo byo kurembera mu ngo

Avuga ko nyuma yo kubakirwa ibitaro bya Gatunda byabafashije cyane kuko babonera hafi serivisi bigatuma ntabakirembera mu ngo cyangwa ngo bagire ingorane zo kujya i Nyagatare.

Murekatete Joselyne avuga ko kubona ibitaro bya Gatunda byabagiriye akamaro nk’ababyeyi kubera urugendo rurerure ndetse n’ibinogo byo mu muhanda.

Avuga ko ubwinshi bwabo bwatumaga rimwe na rimwe bahabwa serivisi mbi ariko ubu ngo byarakemutse kubera ibitaro begerejwe.

Agira ati “Kujya Nyagatare byaragoranaga cyane kubera urugendo rurerure n’ibinogo byo mu muhanda wanagerayo ugatinda kubonana n’umuganga kubera ko twabaga turi benshi ariko ubu hano utinzwa no kuhagera ubundi bagahita bakwakira ako kanya.”

Abajyaga kwivuza magendu muri Uganda ngo ntibakijyayo kuko serivisi bazibonera hafi yabo
Abajyaga kwivuza magendu muri Uganda ngo ntibakijyayo kuko serivisi bazibonera hafi yabo

Umuyobozi w’ibitaro bya Gatunda, Dr Ngabonziza Issa, avuga ko ibi bitaro byagabanyije intera abarwayi bakoreshaga bajya ku bitaro bya Nyagatare ndetse n’umwanya abarwayi bategerezaho imbangukiragutabara kugira ngo ize kubafata.

Ati “Uko ibitaro biba bikeya n’imbangukiragutabara zitwara abarwayi ziba nkeya n’abakozi bakaba bake ibitaro bije byagabanyije umwanya abarwayi bategerezaga, byagabanyije intera bakoreshaga bajya ku bitaro ariko nanone hari abaturage babyegereye hari abo dushobora gufata iwe mu rugo mu gihe arembye kandi no kumukura ku kigo nderabuzima arwariyeho biroroha kuko ari hafi.”

Ibitaro bya Gatunda byatangiye gukora tariki ya 04 Nyakanga 2020 bikaba byaraje bigamije kunganira ibitaro bya Nyagatare kubera umubare munini w’ababiganaga bigatuma rimwe na rimwe ubwinshi bwabo butuma hari abahabwa serivisi zitari nziza.

Bifite ibitanda 89 bikaba bitanga serivisi zitangirwa mu bitaro by’akarere byose ariko by’umwihariko byita cyane ku babyeyi, indwara z’amenyo, amaso no gusiramura.

Ifasi ibitaro bya Gatunda bikoreramo igizwe n’abaturage 205,000 bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima umunani byo mu mirenge ya Katabagemu, Mimuli, Rukomo, Gatunda, Mukama na Karama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka