Ngoma: Ababyeyi 74% ni bo bishyurira ifunguro ryo ku ishuri abana bo mu yisumbuye

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko gufatira ifunguro ku ishuri bigenda bifata umurongo mwiza, kuko mu mashuri yisumbuye ababyeyi 74% bishyura amafaranga y’ifunguro mu gihe mu yabanza 47% aribo bishyura.

Ishuri ribanza rya Bugera (Bugera Primary School) ryatangiye kwigirwamo ku wa 18 Mutarama 2021, rikaba rifite abanyeshuri 862, ryubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucicike n’ingendo abanyeshuri bakoraga bajya kwiga ku ishuri ribanza rya Remera na GS Ndekwe.

Umuyobozi w’iryo shuri, Murorunkwere Béatrice, avuga ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yagezweho 100%, kuko bose bahafatira ifunguro.

Avuga ko kugira ngo bikunde ari uko ababyeyi badafite amikoro bahabwa akazi mu mirima y’ishuri, abandi bakazana ibiribwa, abafite ubushobozi bakaba aribo bishyura amafaranga.

Ati “Umwana azana amafaranga, undi akazana ibiribwa hanyuma ababyeyi batishoboye ntitubaka amafaranga ahubwo tubaha akazi mu mirima y’ishuri, abana babo bagahabwa ibiryo. Buri muntu mu bushobozi bwe azana icyo ashoboye kandi byarakunze.”

Ikindi ni uko abana biga mu mashuri y’incuke bahabwa igikoma, kuko bo ifunguro barifatira iwabo.

Buri mubyeyi ufite umwana mu mashuri yo mu Murenge wa Remera, asabwa amafaranga 2,400 ku kwezi y’ifunguro ry’umwana.

Meya Niyonagira avuga ko gufatira amafunguro ku ishuri uretse kuba bituma abana bakura neza, binabarinda guta amashuri.

Ati “Kugeza ubu mu mashuri abanza, ababyeyi bishyura ni 47%, biracyari hasi ariko turacyakomeje ubukangurambaga, mu gihe mu yisumbuye aho gahunda yatangiriye, ho bimaze gufata umurongo uko biri, kuko bari hejuru ya 74%. Turacyafite ubukangurambaga kuko hiyongereyeho abana bato ariko dufite ikizere ko bizazamuka.”

Avuga ko ubukangurambaga bukorwa ababyeyi bibutswa inshingano bafite, abadafite amikoro bakegera ibigo by’amashuri bagahabwa imirimo isimbura amafaranga bagatanze, ariko n’abafite ibiribwa bakaba aribyo batanga.

Asaba abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze kumva ko gufatira ifunguro ku ishuri atari iby’abarezi, ahubwo nabo bibareba mbere, kuko ikigambiriwe ari imibereho myiza y’umwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

JYEWE RIRIYA FUNGURO RYANTEREYE ABANA AMIBE KUBURYO N’UBU BARI KU MITI.IYABA BAREKAGA RIKAJYA RIFATWA N’ABARISHAKA GUSA BITABAYE AGAHATO CYANGWA ITEGEKO KUKO UBURYO RITEGURWAMO BUTEYE IMPUNGENGE N’AMASAHANI BARIRAHO BAYOZA NTA SABUNI NABO UBWABO BAKARABA NTA SABUNI

Claudia yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka