Bagiye kwandika amateka ya Jenoside yakorewe muri Komini zahujwe zikabyara Gatsibo

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hatangiye gukorwa inyigo ku hazandikwa amateka, ahazashyirwa ibimenyetso n’ibizashyirwamo bigaragaza amateka y’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri Komini zahujwe zikabyara Akarere ka Gatsibo.

Amateka agaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gatsibo azashyirwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruruhukiyemo imibiri 20,123 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Inzu izashyirwamo ayo mateka yamaze kuzura ikaba yaratwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 629.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hatangiye gukorwa inyigo ku hazandikwa amateka agaragaza ubukana bwa Jenoside mu makomini yahujwe akabyara Akarere ka Gatsibo.

Ati “Inyigo turimo turayikora, ibizajyamo turasa nk’aho tubifite byose, ariya mateka y’urwobo, amateka yose yo kwimura imibiri yari mu zindi nzibutso twagiye tuyafata amashusho turayafite, ubu igisigaye ni ukugira ngo iyo nyigo izatwereke aho azandikwa. Mu byumba biri hejuru ni ho amateka azagenda ajya agaragaza mu by’ukuri ubukana bwa Jenoside mu Karere kose ka Gatsibo.”

Mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri yari yarajugunywe mu rwobo rwa Kiziguro nibwo yashyinguwe mu cyubahiro nyuma yo gukurwamo.

Iyi mibiri isaga 5,000 yakuwe muri metero 24.6 z’ubujyakuzimu ndetse kubera imiterere y’urwobo imyinshi ikaba yari yarangiritse.

Gasana Richard avuga ko kuba iyo mibiri yarabashije gukurwa mu rwobo igashyingurwa mu cyubahiro byaruhuye abacitse ku icumu kuko bahoraga bifuza ko yakurwamo igashyingurwa mu cyubahiro.

Agira ati “Byaruhuye abacitse ku icumu kuko buri mwaka igihe cyo kwibuka imyaka maze muri aka Karere bahoraga basaba ko yakurwamo babyitaga guhabwa ubutabera, byaragoranye byadutwaye hafi ukwezi kuko umwobo wari muremure ariko byarakozwe ndetse hari n’abamenyemo ababo kubera imyambaro, abacitse ku icumu bararuhutse kandi natwe nk’ubuyobozi twararuhutse kuko twasubije ibyifuzo by’abaturage.”

Ku wa 11 Mata 1994, nibwo Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya Gatolika ya Kiziguro bishwe, bamwe biciwe mu Kiliziya abandi mu mbuga zayo, mu kibuga cy’umupira ndetse imibiri ya bamwe mu bishwe ikajya kujugunywa mu rwobo rwari rwaracukuwe ngo hashakishwa amazi.

Abarokokeye muri Kiliziya ya Kiziguro bahora bifuza ko na yo yashyirwaho ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yahakorewe.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iki kibazo cyaganiriweho kandi Kiliziya yabyemeye hasigaye ko bishyirwa mu igazeti ya Leta, imirimo yo kubaka icyo kimenyetso igatangira.

Ati “Ikimenyetso kuri Kiliziya bisa n’aho byemejwe igisigaye ni ugusohoka mu igazeti ya Let anta n’ubwo ari Kiliziya ya Kiziguro gusa, ahantu hose hagiye hagaragara ko hafite amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hazashyirwa ikimenyetso kigaragaza ayo mateka.”

Avuga ko Kiliziya Gatolika yabyemeye ko muri Kiliziya ya Kiziguro hacuriwe umugambi wo kwica Abatutsi bari bahahungiye.

Avuga ko n’ahitwa Bugarura mu murenge wa Remera hahoze urwibutso imva zitazasenywa n’ubwo imibiri yakuwemo igashyingurwa mu rwibutso rw’Akarere rwa Kiziguro kuko habitse amateka ya Jenoside.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka