Iyo hatabaho ubutabazi bwihuse n’umuvuduko udasanzwe w’Inkotanyi nta Mututsi wari kurokoka - Guverineri Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko iyo hatabaho ubutabazi bwihuse n’umuvuduko udasanzwe w’Inkotanyi, nta mututsi uba wararokotse muri Ngoma, kuko bicwaga n’abaturage bahagarikiwe n’abayobozi harimo ab’Ingabo.
Yabitangaje kuri uyu wa 07 Mata 2022, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi no kubunamira, igikorwa cyabereye mu Ntara y’Iburasirazuba kikaba cyatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo.
Ngutegure Claudine warokokeye mu bitaro bya Kibungo, yavuze ko indege ya Habyarimana Juvenal igihanurwa, abaturanyi baje iwabo bababwira ko bashaka iyo bajya.
Ku itariki ya 09 Mata 1994, ngo inka zari zatangiye kuribwa, we n’umuryango we bahungira mu bitaro bya Kibungo bakomeza kwihishahisha mu byumba bitandukanye by’abarwayi.
Avuga ko ku itariki 14 ariwo abicanyi batangiye kuza bahiga Abatutsi aho bihishe, ariko we aza kwihisha mu musarane ahetse umwana w’iminsi ine gusa.
Ashima Ingabo z’Inkotanyi kuko zamurokoye zikamwitaho, ahubwo akababazwa no kuba abasirikare bamurokoye atakibabona ngo abashimire n’ubwo yari amaze gupfusha abandi bana.
Ati “Ndashima cyane ingabo z’Igihugu, ndabashimira, ndashima cyane cyane nabuze abana bankarabije uwo mwanda ntibagire isesemi, bakarabya uwo mwana, banshakira icyo nambara. Iyo ngeze aho sindizwa n’abana banjye bapfuye, ndizwa n’ibyishimo nkongera kurizwa n’uko ntabona abo bana bantabaye n’ubwo ntabona icyo mbaha, ariko nkajya mbabwira ngo muraho bana banjye. Niba babaho niba batabaho ntabwo mbizi ariko uwabanyereka.”
Ashima Leta yabafashije nyuma ya Jenoside kugira ngo biyubake, ariko by’umwihariko Ingabo z’Igihugu zabarokoye.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Musafiri Jean Pierre, yavuze ko ntako Igihugu kitafashije abacitse ku icumu, ariko hari abakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze ku mbuga nkorambaga no mu magambo.
Avuga ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside ibaye, abacitse ku icumu bagifite ibikomere ku mutima no ku mubiri. Yifuje ko abantu 47 batarabona inzu zo kubamo bazihabwa kuko badafite aho baba.
Ati “Hari abana b’incike batwawe n’imiryango y’abagiraneza baba mu bigo by’impfubyi, ariko burya igihe kiragera umuntu agasubira iwabo, baraza bagasanga ni amatongo. Hari abana bari abasore bafatanya n’Ingabo zabohoraga Igihugu, igihe kiragera bagaruka mu buzima busanzwe bishobotse bafashwa bakabona amacumbi.”
Yasabye ko umutekano w’abacitse ku icumu wabungabungwa by’umwihariko muri iki cyumweru cy’icyunamo, kuko uretse mu karere kabo n’ahandi mu gihugu hakunze kumvikana ihohoterwa ku bantu ndetse no ku mitungo yabo.
Guverineri Gasana yavuze ko kwibuka ari ugusubiza icyubahiro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, ndetse n’inzira igoye banyuzemo bicwa urw’agashinyaguro.
Yavuze ko kwibuka ari ukugaya abahemukiye Abanyarwanda bagenzi babo, no gukomeza abacitse ku icumu kubera ibikomere bagendana.
Yongeyeho ko ubutabazi bwihuse n’umuvuduko udasanzwe w’Inkotanyi, ari byo byatumye hagira Abatutsi barokoka.
Ati “Mu mateka y’icyahoze ari Kibungo cyane cyane hano mu mujyi wa Ngoma, Jenoside yagize ubukana bwinshi, cyane ko harimo abayobozi bayishyigikiye kandi banafashije abicanyi bagatanga amabwiriza n’ibikoresho hirya no hino. Twavuga nka Col. Rwagafirita, Burugumesitiri ndetse na Mugiraneza wari Minisitiri, abitwa ba Cyasa n’abandi. Iyo hatabaho ubutabazi bwihuse n’umuvuduko udasanzwe w’Inkotanyi nta Mututsi uba wararokotse i Ngoma.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 25,000 bo mu mirenge ya Kibungo, Remera na Rurenge.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|