Nyagatare: Hatangiye imyiteguro yo kwakira abanyeshuri

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko guhera kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020, mu mashuri yose hatangiye imyiteguro yo kwakira abanyeshuri nubwo itariki yo gusubukura amasomo itaratangazwa.

Bimwe mu byo amashuri asabwa kwitegura harimo kugira urukarabiro
Bimwe mu byo amashuri asabwa kwitegura harimo kugira urukarabiro

Hashize iminsi mike Minisiteri y’Uburezi itangaje ko mu Ugushyingo 2020, ari bwo bamwe mu banyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasubira ku mashuri.

Icyakora abiga muri za kaminuza n’amashuri makuru bo bamwe batangiye amasomo ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko guhera kuri uyu wa 12 Ukwakira batangiye imyiteguro yo kwakira abanyeshuri kugira ngo itariki nigera izasange ibisabwa byose bihari.

Ati “Abarimu n’ababyeyi uyu munsi bahuriye ku mashuri mu rwego rwo kugaragariza ubuyobozi bw’ishuri ibibura ndetse no gutegura intebe, kugira ngo abanyeshuri bazicare bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19”.

Murekatete Juliet kandi avuga ko abarimu bamwe batangiye kwihugura mu masomo bigisha kugira ngo abanyeshuri bazaze basanga bari ku murongo mwiza.

Agira ati “Abarimu bo mu Mirenge ya Katabagemu na Karangazi bo batangiye guhugurwa ku kwirinda COVID-19, n’ahandi bizakorwa. GS Tabagwe yo abarimu bagiye guhugurwa ku ikoranabuhanga kuko babonye mudasobwa zihagije. Amasomero na yo abarimu bagomba kuyatunganya bagategura n’uburyo abanyeshuri bazayakoresha hirindwa COVID-19”.

Mu rwego rwo gukarishya ubumenyi, abarimu ngo bazakomeza kujya ku mashuri bigishaho kugira ngo bakomeze gufatanya n’ababyeyi gushakira hamwe ibisabwa byose kugira ngo hubahirizwe amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.

Muri iyi myiteguro kandi ibyumba by’amashuri na byo iyubakwa ryabyo rirarimbanyije, aho amwe ageze ku kigero cya 90% andi akaba ari hafi gusakarwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka