Nyagatare: Hatangiye imyiteguro yo kwakira abanyeshuri
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko guhera kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020, mu mashuri yose hatangiye imyiteguro yo kwakira abanyeshuri nubwo itariki yo gusubukura amasomo itaratangazwa.
- Bimwe mu byo amashuri asabwa kwitegura harimo kugira urukarabiro
Hashize iminsi mike Minisiteri y’Uburezi itangaje ko mu Ugushyingo 2020, ari bwo bamwe mu banyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasubira ku mashuri.
Icyakora abiga muri za kaminuza n’amashuri makuru bo bamwe batangiye amasomo ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko guhera kuri uyu wa 12 Ukwakira batangiye imyiteguro yo kwakira abanyeshuri kugira ngo itariki nigera izasange ibisabwa byose bihari.
Ati “Abarimu n’ababyeyi uyu munsi bahuriye ku mashuri mu rwego rwo kugaragariza ubuyobozi bw’ishuri ibibura ndetse no gutegura intebe, kugira ngo abanyeshuri bazicare bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19”.
Murekatete Juliet kandi avuga ko abarimu bamwe batangiye kwihugura mu masomo bigisha kugira ngo abanyeshuri bazaze basanga bari ku murongo mwiza.
Agira ati “Abarimu bo mu Mirenge ya Katabagemu na Karangazi bo batangiye guhugurwa ku kwirinda COVID-19, n’ahandi bizakorwa. GS Tabagwe yo abarimu bagiye guhugurwa ku ikoranabuhanga kuko babonye mudasobwa zihagije. Amasomero na yo abarimu bagomba kuyatunganya bagategura n’uburyo abanyeshuri bazayakoresha hirindwa COVID-19”.
Mu rwego rwo gukarishya ubumenyi, abarimu ngo bazakomeza kujya ku mashuri bigishaho kugira ngo bakomeze gufatanya n’ababyeyi gushakira hamwe ibisabwa byose kugira ngo hubahirizwe amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.
Muri iyi myiteguro kandi ibyumba by’amashuri na byo iyubakwa ryabyo rirarimbanyije, aho amwe ageze ku kigero cya 90% andi akaba ari hafi gusakarwa.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
- Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
- Dore Serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza mu gihe cy’ingamba zo kwirinda Covid-19
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 289
- Bishimiye ko abana bato basubiye ku ishuri, biyemeza kubafasha kwirinda COVID-19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|