Nyagatare: Ikiraro gihuza Karama na Tabagwe cyacitse nticyahagaritse ubuhahirane

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, avuga ko gucika kw’ikiraro cya Kabuga bitahagaritse ubuhahirane hagati y’abaturage b’Umurenge wa Karama n’uwa Tabagwe.

Ku wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020 nibwo iki kiraro cyacitse, kigwa mu hasi mu mugezi kijyanye n’imodoka yari ikigeze hejuru.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Habineza Longuin avuga ko gucika kw’iki kiraro byatewe n’uburemere bw’ikamyo yari yikoreye umucanga.

Avuga ko ikamyo yageze hejuru y’ikiraro kimanuka hasi mu mugezi ariko ntawakomeretse.

Ati “Uburemere bw’imodoka bigaragara ko ari bwo bwatumye gicika kimanukana n’imodoka mu mugezi. Ku bw’amahirwe ariko ntawapfuye cyangwa ngo akomereke.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, avuga ko bikimara kuba hiyambajwe kompanyi ya Fair Construction ikora umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Tabagwe-Karama, bahita bubaka ikindi kiraro cy’agateganyo ku buryo bitahungabanyije ubuhahirane.

Agira ati “Nta kibazo cyabayeho kuko twahise twubaka ikindi ku rundi ruhande rw’umugezi. Abaturage barakomeje baragenda bisanzwe ubuhahirane ni ubusanzwe natwe ni ho tunyura nta kibazo gihari.”

Kuri ubu harimo gukorwa imirimo yo gukuramo ikamyo yaguyemo. Iki kiraro kiri hagati y’Akagari ka Kabuga n’aka Ndego twose tw’Umurenge wa Karama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikocyiraronugukaukuntucya kandinahirweubwuntawakomeretsemusuhulze rusakarandamukundacyane :

Ni Ngarambe Berenald yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka