Rusizi: Abagore bakekwaho guhohotera umucamanza bakatiwe gufungwa umwaka

Abagore bane mu bagore umunani bakekwagaho gusagarira umucamanza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe rwabakatiye igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.

Abaregwa bemeye icyaha bagisabira imbabazi ndetse banicuza ibyo bakoze kuko ngo byatewe no kutamenya amategeko.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwavugaga ko bakoze iki cyaha babigambiriye, bityo ko bakwiye guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu.

Mu gusoma icyemezo cy’urukiko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, umucamanza yategetse ko abaregwa bane bahamwa n’icyaha bityo bose bahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe.

Yanategetse ko abaregwa uko ari bane bafatanya kwishyura ihazabu ya Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda (Frw 1,000,000) mu gihe kitarenze amezi abiri.

Umucamanza yabibukije ko bafite iminsi 30 yo kujuririra igihano bahawe.

Abo bagore bashinjwa gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.

Batawe muri yombi nyuma y’uko basagariye umucamanza wari umaze kuburanisha urubanza baregagamo uwo bashinja kubatwarira amafaranga mu bucuruzi bw’uruhererekane, akaba ngo yari yagizwe umwere.

Inzego z’ubutabera zanenze ibyo bakoze, zibutsa abantu ko ubusanzwe iyo hari utishimiye imyanzuro y’urukiko ajurira nk’uko amategeko abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sha muzabona ishyano mwebwe murenganya abantu kubona abantu baririrwa amafaranga abayibye bakaba bigaragambya (nadine) ahubwo mugafunga abambuwe nakumiro kbs

Mukarugina yanditse ku itariki ya: 11-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka