RIB yafashe umwalimu ukekwaho gusambanya umwana yigishaga

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha w’umusigire (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko bafashe umwalimu witwa Nshimiyimana Theodore w’imyaka 37 y’amavuko wo mu Karere ka Rwamagana akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yigishaga ufite imyaka 15 y’amavuko.

Tariki ya 05 Kanama 2021, nibwo Nshimiyimana Theodore bivugwa ko yasambanyije umwana w’umukobwa yigishaga, icyaha yakoreye mu Mudugudu wa Mitari, Akagari ka Kabatasi, Umurenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana ahita acika.

Ku wa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021, nibwo Nshimiyimana Theodore yafashwe ari kumwe na Nzabonimana Elissa w’imyaka 37 y’amavuko wari umuhishe banafatanwa amafaranga y’u Rwanda 800,000 bashakaga guha Umugenzacyaha kugira ngo yoroshye dosiye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Nshimiyimana yakomeje kwihishahisha ariko aza kubona ko bitagishobotse ahitamo gutuma Nzabonimana Elissa ku mugenzacyaha kugira ngo bamuhe ruswa bityo dosiye ye yoroshywe.

Yagize “Yabonye kwihishahisha bitamushobokera, bimaze kumugora abona nta herezo ryabyo akoresha umukomisiyoneri wari umuhishe iwe ngo agende avugane n’Umugenzacyaha bamuhe ruswa na we abona ari uburyo bwiza bwo gufata umunyacyaha, arabyemera bamwemerera 1,000,000 frs, bumvikana aho bahurira kwa Nzabonimana Elissa wari umukomisiyoneri wari unahishe Nshimiyimana, bafatanwa 800,000 frw andi 200,000 frw bari kuyamuha none.”

Nshimiyimana Theodore na Nzabonimana Elissa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rubona mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nta muntu ushobora kugura ubutabera kugira ngo adakurikiranwaho icyaha anibutsa ko icyaha cya ruswa kitababarirwa.

Yavuze ko abakeka ko bashobora gutanga ruswa mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu nkiko ko ijisho ry’ubutabera ribareba.

Yagize ati “Uretse kuba RIB itazihanganira icyaha cyo gusambanya umwana no kumuhohotera mu bundi buryo, ruswa na yo iri mu byaha bigomba kurwanywa bikaranduka. Ruswa ni mbi cyane kandi ikagira n’ingaruka mbi yo kuba abantu b’umutima mucye batuma ubutabera butagerwaho.”

Yanashimiye kandi umugenzacyaha wagaragaje ubunyangamugayo akanga kwakira ruswa ahubwo agatuma umunyacyaha afatwa.

Dr. Murangira kandi yanavuze ko biteye isoni, ikimwaro n’akababaro kubona hari abantu bagitekereza guhishira abakoze ibyaha bikomeye nyamara ahubwo bagomba kugira uruhare mu kubafata.

Yasabye abaturage ubufatanye n’inzego z’umutekano, bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo abanyabyaha bafatwe bahanwe. RIB kandi ngo iracyakomeje iperereza rigamije kumenya abahishe Nshimiyimana bose kugira ngo bahanwe.

Nshimiyimana Theodore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 04 y’itegeko No 69/2019 ryo kuwa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano rusange. Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Akurikiranyweho kandi icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke gihanwa n’ingingo ya 04 y’itegeko No 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Naho Nzabonimana Elissa akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye gihanwa n’ingingo ya 243 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100,000 frw ariko atarenze 300,000 frw.
Hari kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya ruswa gihanwa n’ingingo ya 84 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa nk’uwakoze icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka