Kwikingiza Covid-19 bishobora kuzaba icyangombwa cy’inzira - Dr Sabin Nsanzimana

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko kwikingiza Covid-19, bishobora kuba nk’icyangombwa cy’inzira, abantu bizeye ko utaribubanduze.

Dr Sabin Nsanzimana
Dr Sabin Nsanzimana

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021, Dr. Nsanzimana yavuze ko kuba umuntu mbere yo gufata urugendo rumutwara mu kindi gihugu, mu byangombwa asabwa harimo ibyerekeranye na Covid-19, bica amarenga ko bishoboka ko kuyikingiza byaba nk’icyangombwa cy’inzira.

Yagize ati “Niba uyu munsi udashobora kurira indege udafite igipimo cya Covid-19 ariko ukaba ushobora kuba ufite icyemezo ko wipimishije, ko wikingije se, mu bigaragara ibyemezo bitatu biri kuvugwa ku isi, ni uko wikingije, ni uko wipimishije Covid-19 mu masaha runaka cyangwa ufite icyangombwa ko uheruka gukira Covid-19”.

Dr. Nsanzimana avuga ko ibyo bintu bitatu, mu bihugu bimwe ufite kimwe muri byo ashobora kwemererwa kurira indege cyangwa se kujya ahateraniye ahantu henshi, bikaba byizewe ko atari bwanduze abantu.

Yavuze ko urukingo cyangwa igipimo icyo bisobanuye ko ushobora kuva iwawe ukajya ahandi byizewe ko udatwaye uburwayi.

Ati “Niba nsohotse mu rugo nzi neza ko nta Covid-19 njyanye cyangwa ntari ikiraro cyayo, n’undi akaba ari uko abyumva n’undi n’undi, ni bwo buryo bwonyine bushobora kuzabaho, tutavuga ngo reka dutahe kare, niba hari abakagiye kureba umupira reka sitade dukomeze tuzifunge, utubari dukomeze dufungwe, n’ibindi byinshi twakundaga kubona, ubuzima bw’abantu habamo ibintu by’imyidagaduro byinshi”.

Uwo muyobozi yavuze ko kwikingiza Covid-19 bitazaba agahato ahubwo bizaba nk’icyangombwa gituma ubuzima bukomeza, abantu batagenda bakwirakwiza uburwayi.

Yasabye abantu kutarangazwa n’urukingo ahubwo bakwiye kureba icyo ruje kunganira mu buzima busanzwe.

Dr. Nsanzimana yavuze ko kuva batangira gukingira abantu bakuru ubwitabire bumeze neza ndetse hari n’abo basanga mu ngo zabo kandi byagabanyije umubare w’abo yica, cyane mu Mujyi wa Kigali hakingiwe benshi.

Yavuze ko mu turere tundi twagiye tugaragaramo ubwandu bwinshi na ho barimo gukingira abantu benshi cyane bakuru kandi bitanga ikizere.

Yunzemo ko gukingira abantu benshi ari cyo gisubizo gihari kandi bizatuma indwara igenda icika intege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabakunda Abayobozi bacu batugira inama yokwirinda covid-19. ningombwa kwi kingiza cg kwipimisha ukamenya uko uhagaze bizatuma nugenda munzira, uzagenda wiyizeye kd ube urinze nabandi Murakoze ndi INYAGATARE.

Francois yanditse ku itariki ya: 18-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka