Nyagatare: Mudugudu ukekwaho gukubita umunyamakuru yafunguwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwarekuye Kalisa Sam na mugenzi we bakekwaho gukubita umunyamakuru wa Flash.

Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi na Mutsinzi Steven bafashwe ku wa 19 Nyakanga 2021 bakekwaho gukubita umunyamakuru wa Flash witwa Ntirenganya Charles ubwo yari mu kazi.

Bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare ku wa 29 Nyakanga 2021, baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umunyamakuru Charles Ntirenganya.

Ubushinjacyaha bwabasabiraga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bakaburana bafunze, ariko bo n’umwunganizi wabo mu mategeko basabaga kurekurwa bakaburana bataha mu ngo zabo kuko ngo bafite umwirondoro uzwi kandi batatoroka ubutabera dore ko ngo nta cyaha bishinja.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko Kalisa Sam na Mutsinzi Steven barekurwa bakazajya baburana bava mu ngo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndizera ko igihugu cyacu turimbere m, ubutabera abo bagabo nibahamwa nicyaha bazahanwe byintangarugero.

Nshimiyimana Leandre yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Ndizera ko igihugu cyacu turimbere m, ubutabera abo bagabo nibahamwa nicyaha bazahanwe byintangarugero.

Nshimiyimana Leandre yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka