Guhinga iruhande rw’ ‘Ingwiti’ bimwinjiriza arenga 251,500Frw ku munsi

Hepfo gato y’umujyi wa Nyamata mu Bugesera, mu mudugudu witwa Nyiramatuntu, akagari ka Kayumba, hari igishanga cyitwa Ingwiti abanya-Bugesera batarabona ko Umunyamerika akibyaza amadolari.

Mu Bugesera hashobora kwera imboga za 'water mellon' zikundwa cyane mu mahoteli
Mu Bugesera hashobora kwera imboga za ’water mellon’ zikundwa cyane mu mahoteli

Uwitwa Randy Long yashoye amadolari ya Amerika ibihumbi 200 (ahwanye n’amanyarwanda miliyoni 191) ku butaka bungana na hegitare umunani, ku nkengero z’icyo gishanga cya Ingwiti mu myaka itanu ishize.

Long yahise ashyiraho abashinzwe kumuhingira imboga n’imbuto zirimo imiteja, urusenda, ’water mellon’, ’poivron’, amashu, inyanya, ’Concombre’, beterave, karoti, ibirungo by’icyayi byitwa ’basilic’, mucyayicyayi na ’sukuma week’.

Banahinze epinari, ibiti bivangwa n’imyaka byitwa Lecena na Caleandra, ibigori, ibiti bitanga imbuto z’amapapayi na avoka bikanakumira isuri ijya mu gishanga, hakaba kandi horororewe inka eshatu z’ifirizoni n’inkoko 1,700 zitera amagi.

Uretse utuyira abantu banyuramo hagati y’imirima, nta butaka bwa Long budatwikirijwe ibimera bitohagiye birinda isuri no gukakara k’ubutaka, ariko binavamo ibiribwa byoherezwa mu mahoteli y’i Bugesera ndetse bikavamo amadolari kuko bimwe byoherezwa mu mahanga.

Abakozi ba Long bavuga ko ibirungo byo mu cyayi byitwa 'basilic'(umwenya wa kizungu) ari umuti uvura inkorora abanya-Bugesera bashobora guhinga bakabigurisha mu Rwanda no mu mahanga
Abakozi ba Long bavuga ko ibirungo byo mu cyayi byitwa ’basilic’(umwenya wa kizungu) ari umuti uvura inkorora abanya-Bugesera bashobora guhinga bakabigurisha mu Rwanda no mu mahanga

Ushinzwe imicungire y’Ikigo cy’ubuhinzi cya Long, William Macharia agira ati "Aha hantu havamo amadolari byibura ibihumbi 100 buri mwaka (akaba ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 91 cyangwa ibihumbi birenga 251 ku munsi)".

Macharia avuga ko iyo arebye imisozi ikikije igishanga cya Ingwiti yumaganye, ngo asanga abaturage baho barasinziranye amahirwe batazi kubyaza umusaruro.

Impuguke mu by’ubuhinzi (agronome) muri icyo kigo cya Long cyitwa Sunripe, Jean-Baptiste Tuyishimire avuga ko nk’urusenda rwoherezwa mu mahanga rwerera amezi atatu, rukamara amezi atandatu rusarurwa inshuro ebyiri buri cyumweru.

Agira ati"Dusoroma kirogarama zitari munsi ya 400 z’urusenda buri cyumweru, ikiro kimwe kikagurwa amafaranga y’u Rwanda hagati ya 500-700".

Aha uwabarira ikirogarama kimwe cy’urusenda ku mafaranga 600, yasanga Long ahabona amafaranga ibihumbi 240 buri cyumweru.

Imiteja nayo yera mu gihe cy’iminsi 45 ikamara ibyumweru bitatu isarururwa, buri cyumweru ngo hasarurwa kirogarama zirenga 1500, ikaba igurishwa ku kiro kimwe amafaranga hagati ya 500 na 700.

Uwakora imibare afatiye ku mafaranga 600 ya buri kirogarama kimwe yasanga Long abona ibihumbi 900 buri cyumweru.

Umurima w’amashu nawo urimo agera ku bihumbi birindwi (yerera amezi atatu), ishu rimwe rigurwa amafaranga hagati ya 150-200, hakavamo amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Tuyishimire avuga ko n’ibindi bihingwa bito bito nabyo bigurishwa ndetse bikabera imfashanyigisho abaza kubireba.

Ati "nk’urugero izi ’concombre’ n’ibirungo nta muntu n’umwe utashobora kubihinga mu rugo iwe kuko bitwara ubutaka buto cyane, ushobora no kubishyira mu ndobo cyangwa mu bijerikani bishaje ugatereka ku ibaraza imbere y’inzu yawe".

Ku gishanga cy'Ingwiti Long yahahingishije amashu amuviramo akayabo
Ku gishanga cy’Ingwiti Long yahahingishije amashu amuviramo akayabo

Ikigo Sunripe kivuga ko kimaze gutoza abahinzi 100 bo mu Bugesera gukora ubuhinzi bw’umwuga kuva mu mwaka ushize, hagamijwe gushinga ibindi bigo nkacyo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko Leta yateganije amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1.2 yo kunganira abaturage bifuza kuhira imyaka, bakaba bashobora guhabwa 1/2 cy’amafaranga bakeneye yo kugura ibikoresho.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kivuga ko imboga, imbuto n’indabo zangana na toni 37,343 mu mwaka ushize wa 2018/2019 zinjirije Leta amadolari arenga miloni 27(akaba ahwanye na miliyari 26 z’amanyarwanda).

NAEB ikomeza ivuga ko ishobora gufasha abahinzi bose babyifuza gutanga umusaruro ufite ireme ndetse no kuwubonera isoko mu mahanga, ahantu hose kompanyi y’indege z’u Rwanda (Rwandair) igera hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ikibazo nyamukuru mbonamo ni kino gishoro kuko kuyabona bishaka umugabo bigasiba undi. Ikindi ni ziliya ha yabonye kuko ntabwo mutubwira niba yarahaguze cyangwa se Ali Leta yahamuhaye?

Gakuru yanditse ku itariki ya: 24-08-2019  →  Musubize

Urakoze cyane Mimi, aba ni abagoronome babisobanura ntabwo ari aba expert mu guteka, wasanga ari yo mpamvu bibeshye

Simon yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

Basilic si ikirungo cy’icyayi cyakora irakoreshwa cyn mugikoni nko muri za salade cg nizindi plat zishyushye cg zikonje naho umwenya witwa menthe mugifransa ukoreshwa mucyayi cg ibindi cyane cyane nki muri za dessert kdi umwenya mwita uwakizungu ntaho utaniye numwe wo gihuru iwacu bihumura kumwe nuburyohe niimwe nuko bo bazi kuwukoresha bitandukanye niiwacu. Murakoze nabunganiraga

mimi yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

None se icyo wita icyayi ni iki ko wihutiye guhakana ko basilic atari ikirungo cyo mu cyayi?
Buriya ibintu byose tunywa bishyushye tubyita icyayi tukihitira. Rero basilic ikora biriya byose wavuze ariko ishobora no gukora tisane. Kuko tutaramenyera ijambo "tisane" ni yo yitwa icyayi Ntabwo bibeshye kuvuga ko basilic ari ikirungo cyo mu cyayi.

Ikindi basilic ushatse wayita umwenya kuko ahandi umwenya uyu wo lu gihuru bawita "basilic sacré" ari nawo abahinde bita "Tulsi". Merci

Bébé yanditse ku itariki ya: 25-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka