Bamwe mu bagore bapfa kubera gufata imiti gakondo bagiye kubyara

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, avuga ko hari abagore baza kwa muganga kubyara babanje kunywa imiti gakondo ngo ituma babyara neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette, avuga ko hari abagore cyangwa abana bapfa mu gihe cyo kubyara kubera imiti gakondo ababyeyi baba bafashe
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette, avuga ko hari abagore cyangwa abana bapfa mu gihe cyo kubyara kubera imiti gakondo ababyeyi baba bafashe

Yabitangaje ku wa 20 Ugushyingo 2019 mu nama yateguwe na Imbuto Foundation n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ubwo hatangizwaga politiki y’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa.

Imanishimwe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Bugesera avuga ko hari ikibazo cy’imyumvire ijyanye n’umuco aho abagore batwite babwirwa ko inda bayizinze bagafata imiti gakondo ngo iyimanura.

Avuga ko iyi miti iteza ibibazo byinshi haba ku mwana uvutse no kuri nyina kuko rimwe na rimwe bamwe babiviramo impfu.

Ati “Umubyeyi utwite aza kubyara kwa muganga ariko bijyanye n’umuco wacu bavuga ngo umugore bamutegeye ku nda ugasanga kenshi cyane hari abamuzaniye utuntu anywa kugira ngo abyare vuba cyangwa ibyo bamuteze biveho.”

“Umugore amara kubifata, umutima w’umwana wateraga neza, mu kanya gato ugahagarara umwana agapfa, ubundi ugasanga umugore abyaye umwana unaniwe cyane. Bitera ibibazo byinshi, tukabura ubuzima bw’abana n’ubw’ababyeyi.”

Abantu basabwe gukangurira abaturage cyane abagore kwirinda gufata imiti gakondo babeshywa ko babyara neza
Abantu basabwe gukangurira abaturage cyane abagore kwirinda gufata imiti gakondo babeshywa ko babyara neza

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko iki kibazo bahura na cyo ndetse ngo hari uwo bafashe agenda aha abagore imiti ngo ituma babyara vuba.

Agira ati “Jye ubwanjye nifatiye umukecuru mu bitaro afite icupa ry’imiti agenda aha abagore, ukaba ufite umugore uri ku nda ameze neza ariko mu kanya gato waza ugasanga afite ibise birenze urugero utasobanura mu buryo bwa Siyansi.”

Akomeza avuga ko ubu bashyizeho gahunda yo gusaka abantu baje gusura abagore mu nzu y’ababyeyi kugira ngo bakumire iyo miti ihabwa abagore bari ku nda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka