Bwokobwimana na Karasira barashinjwa kwiyitirira inzego z’umutekano no kwaka ruswa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru, tariki ya 09 Mata 2020 saa yine za mugitondo yafashe uwitwa Bwokobwimana Gad w’imyaka 30 na Karasira Egide w’imyaka 38, bahamagaye umuturage bamubwira ko ari abapolisi n’Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Umuturage bamusabye amafaranga y’u Rwanda 50,000Rwf kugira ngo bamufungurire umugabo ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Juru.

Bwokobwimana Gad na Karasira Egide batawe muri yombi (Ifoto: Polisi y'u Rwanda)
Bwokobwimana Gad na Karasira Egide batawe muri yombi (Ifoto: Polisi y’u Rwanda)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko hari umuturage wo mu Murenge wa Juru ufite umugabo we ufungiye icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n’ibindi byaha bitandukanye. Abo bambuzi ngo bahamagaye uwo mugore bamubwira ko umwe ari umupolisi undi ari umukozi wa RIB kandi ko nabaha amafaranga bamurekurira umugabo.

CIP Twizeyimana yagize ati “Umugore w’uwo mugabo ni we waduhaye amakuru ko hari abantu babiri barimo kumwaka ruswa ngo bamufungurire umugabo. Ntabwo yahise ayabaha ahubwo yaraduhamagaye atubwira uko bimeze dutangira igikorwa cyo gufata abo bambuzi.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko Polisi yasabye uwo mugore kuvugana n’abo bagabo akabemerera ayo mafaranga.

Ati “Twavuganye n’uwo mugore abemerera kubaha ayo mafaranga anatubwira aho baza guhurira ayabaha nibwo twabafatiye mu cyuho barimo kwakira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.”
CIP Twizeyimana avuga ko abo bagabo ntaho bahuriye n’inzego biyitiriraga, asaba abaturage kwirinda abantu babashuka babizeza kugira ibyo babafasha bitwaje ko ari abakozi b’inzego z’umutekano.

Ati “Abaturarwanda turabakangurira kwirinda abantu babashuka babizeza ibitangaza bababeshya ko ari abakozi b’inzego z’umutekano. Turashimira uriya muturage wagize amacyenga akihutira kuduha amakuru, tukaba dusaba n’abandi bose kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.”

Inkuru Kigali Today ikesha urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda ivuga ko Bwokobwimana Gad na Karasira Egide bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rilima, bakaba bakoze icyaha cyo kwiyitirira inzego badakorera ndetse no kwaka ruswa.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 174 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka