Uwahoze ari umumotari ubu akora akazi ko gucukura imva

Nzaramba Emmanuel utunzwe n’akazi ko gucukura imva mu irimbi ryo mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera aho bakunze kwita muri Rwona, avuga ko kamutunze kandi ko anenga abirirwa barira ngo babuze akazi kuko ari akazi kadasaba amashuri kandi katajya gapfa kubura abakiriya.

Nzaramba acukura imva akanashyira amakaro ku mva
Nzaramba acukura imva akanashyira amakaro ku mva

Nzaramba w’imyaka 39 afite umugore n’abana batatu. Avuga ko nyuma yo kuba umumotari bakamwiba moto, yahise afata umwanzuro wo kujya gukora akazi ko gucukura imva.

Ati “Ubundi nabanje kuba umunyonzi, nyuma nza kuba umumotari, ariko baza kunyiba moto nakoreshaga, mpita njya gushaka boss ukoresha hano,mwaka akazi ngira amahirwe aranshima arakampa.”

Avuga ko kugira ngo abone aka kazi nta kindi byamusabye, usibye kuba afite imbaraga gusa.

Ati “Ubundi aka kazi nta kindi gasaba usibye kuba ufite imbaraga zashobora gucukura, kandi unabishaka.”

Ni iki cyagoye Nzaramba agitangira aka kazi?

Nzaramba Emmanuel avuga ko akigera mu kazi, yabanje kugira ubwoba bwo kwinjira mu irimbi, ndetse no kururutsa umurambo mu mva.

Ati “Ngitara aka kazi, nabanje gutinya kujya mu irimbi, kuko kubona nkikijwe n’imva rwose byanteraga akantu k’ubwoba. Noneho iyo byageraga mu kumanura umurambo byo byabaga ari urundi rwego! Hari n’igihe cyageraga nijoro nkabirota.”

Akomeza avuga ko hari n’ababanje kumunena no kumuseka k’ubw’akazi akora.

Ati “Hari n’aho tugera wenda nko mu kabari, bakanga ko twegerana cyangwa dusangira bavuga ngo ‘bariya ni abo mu irimbi’.”

Ese hari igihe kijya kigera bakabura abakiriya?

Nzaramba avuga ko hari igihe bwira nta mukiriya uje,ariko ko batamara icyumweru batabonye imikorere, kuko n’iyo batacukuye hari abaza gukoresha imva z’ababo neza bazishyiraho sima cyangwa amakaro.

Ati “Abakiriya ntibakunze kubura, gusa hari nk’igihe bujya bwira ntawe tubonye, ariko hakaza nk’abaza gushyirisha amakaro ku mva zabo kandi na byo nzi kubikora.”

Yongeraho ko nta gihe runaka yahamya ko kizagira abakiriya benshi cyangwa bazabura, kuko urupfu ntirurobanura.

Ati “Hari igihe kigera tukabona abakiriya benshi tukitabaza n’abandi bantu tudasanzwe dukorana, ariko ntiwahamya ngo ni mu mezi aya n’aya kuko urupfu ntirurobanura.”

Ese abakora uyu murimo bakira gute inkuru y’urupfu?

Nzaramba avuga ko we na bagenzi be iyo bumvise uwapfuye cyangwa bakabona umubare munini w’abakiriya babagana n’ubwo batakwishimira ko runaka yapfuye, ariko ko nta cyo biba bibatwaye kuko ari akazi. Ahubwo bitegura kugakora neza.

Ati “N’ubwo ntawakwishimira urupfu, ariko duhita twumva ko twariye nyine. Hari n’igihe tujya twicara twabuze abakiriya tukabivuga dutebya tuti ‘ariko ko nta bakiriya bakiboneka aho urupfu ntirwadukujeho ra?’”

Uyu murimo umaze kugeza Nzaramba ku rihe terambere?

Nzaramba avuga ko mu myaka ibiri amaze akora uyu murimo, hari ibikorwa amaze gukora, nko kuvugurura inzu ye, ndetse ko yiguriye n’igare.

Ati “Natangiye aka kazi baranyibye moto yanjye, nkora amezi macye mpita nigurira igare rishya kuko urumva sinari kujya nza ku kazi n’amaguru, nyuma nza kuvugurura inzu yanjye nyitera na karabasasu.”

Ni izihe nama Nzaramba agira abanenga uyu murimo?

Nzaramba abwira abanenga umurimo uwo ari wo wose kandi bagataka ubushomeri ko ari akazi nk’akandi, kuko aba ari no gutanga umusanzu, kuko ntawakwishyingurira umuntu wenyine no mu busanzwe afashwa n’abandi.

Ati “Hari abirirwa badusebya bakaduseka kubera akazi dukora, nyamara ugasanga arimo kugusaba icupa, akuganyira ubushomeri ngo umugurize. Inama nabaha rero, ni ukureka kwigira maringaringa,bagakura amaboko mu mufuka kuko akazi ni akazi.”

Arongera ati “ Nta dipolome bagusaba, usibye imbaraga zawe wahawe n’Imana. Nibareke kwigira nabi rero hato batazavamo n’ingegera.”

Akazi ko gucukura imva, Nzaramba Emmanuel na bagenzi be bane bagafatanyije, bahembwa bitewe n’imva bacukuye, kuko imva zitandukana ku mafaranga bitewe n’ibizigize. Avuga ko nta mubare runaka yahamya ko ahembwa, ariko ko mu kwezi atabura ibihumbi mirongo itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka