Abigiraga munsi y’ibiti bubakiwe amashuri meza

Umuryango Plan International Rwanda wubakiye ibyumba by’amashuri y’incuke abana bo mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera, bituma baruhuka kwigira munsi y’ibiti hatabafashaga kwiga no kwitabwaho nk’uko bikwiye.

Bubakiwe amashuri agezweho
Bubakiwe amashuri agezweho

Uwo muryango mpuzamahanga utanga ubufasha ariko ukibanda ku bana, muri ako karere wahubatse amashuri nk’iryo 15, mu rwego rwo gufasha ababyeyi kubona aho abana babo bigira heza, bakanahaherwa indyo yuzuye kuko ari n’ikigo mbonezamikurire (ECD), ndetse bakitabwaho bityo ababyeyi babo bakabona uko bajya mu mirimo itunga ingo zabo.

Abaturiye ayo mashuri barayishimiye kuko ngo nta bushobozi bari bafite bwo kuyiyubakira, ariko ngo yari akenewe kuko yatumye abana bava munsi y’ibiti aho bigiraga banyagirwa, ubu bakaba bameze neza, nkuko Nkusi Pierre ufitemo umwana abisobanura.

Agira ati “Mbere bigiraga munsi y’ibiti imvura yagwa bakiruka bataha abandi bakajya kugama amasomo akaba arapfuye, none ubu bari mu mashuri meza bariga neza ntacyo bikanga, cyane ko bicara no mu ntebe nziza. Ndashimira Plan Rwanda yatugejeje kuri iri terambere kuko twebwe byari byaratunaniye”.

Hakizimana Christophe na we ufite umwana muri iryo shuri, avuga ko iyo abana babo bari ku ishuri bumva batekanye kuko bafite abarezi babitaho hanyuma bakanabigisha bakunguka ubumenyi.

Ababyeyi bishimiye ayo mashuri
Ababyeyi bishimiye ayo mashuri

Ati “Iri shuri riradufasha cyane kuko abana baba bafite umutekano, nanjye mpafite umwana kandi iyo yagiye kwiga nta mpungenge mba mfite kuko babitaho, bakabaha igikoma ndetse bakabagaburira. Hano bahamenyera ubwenge ku buryo bajya gutangira umwaka wa mbere bashabutse, batandukanye n’abatarahize”.

Akomeza agira ati “Twe nta bushobozi twari dufite bwo kubaka ishuri ryiza nk’iri, ni yo mpamvu dushimira cyane umuterangunga wacu. Abana baba barimo kwiga natwe tukigira mu mirimo, ni ibintu byiza rero kuri twebwe ngakangurira abandi babyeyi batarazana abana kuri iri shuri kwihutira kubazana kuko bacikanwe”.

Nyuma yo kubakirwa iryo shuri, ababyeyi bishyize hamwe bakajya batanga amafaranga 200 buri cyumweru, ari yo avamo igikoma cy’abana no guhemba abarimu kandi ngo bigenda neza.

Ikigo kiba kigizwe n’amashuri abiri, rimwe ryakira abana bari hagati y’imyaka 3-4, naho irindi rikabamo ab’imyaka iri hagati ya 5-6, hakaba icyumba gifashirizwamo umwana wagira ikibazo runaka, igikoni ndetse n’ubwiherero.

Ibyo bikorwa bya Plan International Rwanda byasuwe n’abanyamakuru batandukanye ku itariki ya 15 Ugushyingo 2019, bakaba bari bamaze iminsi ibiri bahugurwa n’uwo muryango ku buryo bwiza bwo gukora inkuru zirebana n’abana, uko amafoto yabo akoreshwa mu nkuru ndetse no kubakorera ubuvugizi mu gihe baba bahuye n’ihohoterwa runaka.

Bubakiwe igikoni gitegurirwamo ifunguro ry'abana
Bubakiwe igikoni gitegurirwamo ifunguro ry’abana

Ukuriye gahunda muri uwo muryango, Sebareze Jean Lambert, avuga ko bafite ibikorwa byinshi byo kwita ku bana, uwo muryango ugaha agaciro uruhare rw’itangazamakuru kuko ngo rigera kuri benshi bakeneye ubuvugizi.

Ati “Uruhare rw’itangazamakuru ni ingezi mu byo dukora kuko rigera kuri benshi bakeneye ubufasha, ni ngombwa rero ko hagaragazwa ibyo twakoranamo kugira ngo tugere ku ntego twihaye. Nidufatanya bizatuma buri ruhande rukora neza ibyo rusabwa”.

Abanyamakuru bahuguwe ku gukora inkuru ku bana
Abanyamakuru bahuguwe ku gukora inkuru ku bana

Mu karere ka Bugesera, Plan International Rwanda yubatse amashuri y’incuke mu mirenge ya Ngeruka, Rweru, Ririma na Kamabuye, ariko ikaba ifite ibikorwa binyuranye mu turere 17 two hirya no hino mu gihugu kuva muri 2007, aho wita cyane cyane ku mwana w’umukobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka